RFL
Kigali

Bwiza na Afrique bagiye guha Noheli abanya-Rusizi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2022 16:11
0


Abahanzi Bwiza na Afrique bagezweho muri iki gihe bari mu myiteguro yo kujya gutamira ku buntu abo mu Karere ka Rusizi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu rwego rwo kubaha Noheli no kubifuriza umwaka mushya wa 2023.Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'Iburengerazuba gahana imbibi n’ibihugu n’igihugu cy’u Burundi mu Majyepfo bigabanywa n’umugezi wa Ruhwa n'igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu Burengerazuba bigatandukanywa n’ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi.

Aka Karere gafite igice cy'umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n'umwe mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Ikirango cy’Akarere ni ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi (Cross border trade and agribusiness).

Rusizi yabereyemo ibitaramo by’abahanzi bikomeye mu bihe bitandukanye. Gusa, ni Akarere kari kure y'umujyi wa Kigali n'Uturere twinshi tw'u Rwanda, bikaba byaratumye abanya-Rusizi batabona ibitaramo bihoraho.

Kuva i Kigali ujya muri aka kare ukoresha nibura amasaha 5 n’iminota 20’. Ni ukuvuga 222.7 km.

Ni ubwa mbere Bwiza ndetse na Afrique bagiye gutaramira muri aka karere. Aba bahanzi bombi nta gihe kinini bamaze mu muziki ariko bari kwigaragaza cyane.

Bwiza aherutse kwifata amashusho akangurira abakunzi be ‘kutazacikwa n’iki gitaramo’ aho kwinjira ari ubuntu.

Kizaba ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2022 ahitwa Kumbya Beach. Kandi cyateguwe na Kikac Music ifatanyije na Royalty Music. Iki gitaramo kandi kizayoborwa na Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta] afatanyije na MC B4Turn.

Bwiza agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe aherutse kuririmba mu gitaramo ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyaririmbyemo umunya-Nigeria Joeboy.

Ni mu gihe Afrique aherutse kuririmba mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Uganda. Muri uyu mwaka kandi uyu muhanzi yaririmbiye mu Burundi na Dubai.

Bwiza azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Exchange', 'Ready', 'Yiwe' 'Rumours' n'izidi. Ni mu gihe Afrique yamamaye mu ndirimbo 'Agatunda' yakurikiwe n'izirimo 'Rompe. 

Kwinjira ni ubuntu! Bwiza na Afrique bagiye gufasha abanya-Rusizi kwizihiza Noheli 

Bwiza azataramira abanya-Rusizi kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cyibinjiza mu byishimo bya Noheli 

Afrique agiye gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Rusizi- Anaherutse kuririmbira muri Uganda 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EXCHANGE’ YA BWIZA

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY BOO’ YA AFRIQUE

">


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND