Kigali

Miss Naomie yasigiwe igifunguzo! Pamella Loana yasabwe aranakobwa mu birori by’agatangaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/12/2022 18:33
0


Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi, habereye ibirori bitazibagirana mu muryango wa Pamella Loana na Carlos.



Ni ibirori byasize amateka maremare mu rukundo rw’aba bombi. Abatumiwe muri ibi birori byabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, bari ku mubare kuko abicaraga mu ntebe zateguwe, bose babaga bafite ubutumire. Intebe zose zari ziteye ku murongo, ibintu wabonaga biryoheye ijisho.

Ubukwe bwabo bwanyuze abarimo abavandimwe ba Pamella bayobowe na Miss Naomie babana muri Mackenzie. Bwashimishije kandi ababwitabiriye barimo umuryango n’inshuti z'aba bombi.

Miss Nishimwe Naomie wari wabukereye, atambuka ari kumwe n’umukunzi we Michael, baciye amarenga yo gukurikiraho. Bahatambukanye umucyo bibera abandi urugero nk’uko amafoto n’amashusho ari gucicikana abigaragaza. Hari n'amakuru y'uko Miss Naomie ari we watahanye igifunguzo.

Usibye Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 witabiriye ubu bukwe, bwitabiriwe kandi na Kathia Kamali, Brenda, Umukundwa n’abandi bafatanyije gushinga inzu ya Zoi ari nayo yagize uruhare mu kwambika benshi mu bitabiriye ibi birori. Mu baserukanye imyenda y'iyi nzu harimo Miss Naomie n’umukunzi we.

Ahabereye ubukwe uko hari hateguye

Tariki 9 Ugushingo ni bwo amakuru yamenyekanye ko Lol Pamla yambitswe impeta. Pamla abarizwa mu itsinda rya Mackenzies no muri Zoi nk'ubafasha gutekereza imyenda iri busohoke.

Tariki 8 Ukuboza 2022 ni bwo aba bombi basezeranye mu mategeko mu muhango witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango.

Iri tsinda rya Mäckenzies mu busanzwe ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’abakobwa batanu b’ubwiza bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye. 

Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora n’ibyo bambara, bituma benshi bahora batera akajisho kuri Instagram ngo barebe ko nta gashya babafitiye mu bihe bitandukanye.

Pamella yasabwe aranakobwa

Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe, cyangwa se ari ishyirahamwe ry’abakobwa beza. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies.

Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie. Ni itsinda ririmo Miss Naomie, abavandimwe be Brenda Kathia Kamali, Lol Pamla na nyirasenge wabo Kelly Madla.


Miss Naomie n'umukunzi we nibo batahiwe


Ibyishimo ni byose kuri Pamella


Kathia na Brenda babyinnye karahava


Pamella mu mukenyero


Ibyishimo byari byose kuri Pamella


Miss Naomie yanyuzwe biragaragara


Pamella ni uko yatanzwe


Imbere y'abantu berekanaga akanyamuneza


Ikanzu yari urwererane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND