RFL
Kigali

Mukuru wa Patient Bizimana, Munyaribanje Didace yagizwe Reverend muri Blessing Miracle Church-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2022 12:03
0


Itorero Blessing Miracle Church riyobowe na Apostle Claude Kamuhanda ryimitse abashumba batatu barimo Munyaribanje Didace mukuru w’umuramyi Patient Bizimana, wasengewe ku rwego rwa ‘Reverend’ mu gihe bagenzi be babiri bagizwe Abapasiteri.



Kuwa 10/12/2022 ni bwo Blessing Miracle Church yimitse abashumba batatu: Rev. Pastor Munyaribanje Didace [Papa Divine], Pastor Uwitonze Jeannette na Pastor Ahishakiye Cansilde.

Umuhango wo kwimika aba bapasiteri wabereye mu itorero Blessing Miracle Church ishami rya Kanombe mu mujyi wa Kigali. Aba bashumba bimitswe, basanzwe bakorera umurimo w'Imana ku Kacyiru aho bayobowe na Rev. Didace Munyaribanje uvukana na Patient Bizimana.

Kuri iyo itariki bimikiweho, Rev Pastor Didace Munyaribanje yizihije isabukuru y’imyaka 55 y'amavuko. Ni mu gihe ubwo yizihizaga imyaka 50 y'amavuko, yari yimitswe ku kuba Mwalimu mu Itorero Jesus is coming ryabatirijwemo Anita Pendo kuwa 25 Ukuboza 2015.

Umuramyi Patient Bizimana n’umugore we Gentille Bizimana batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifashishije iyakure {internet} batanga ubutumwa bwo kukwifuriza Munyaribanje Didace ibihe byiza no kuzahirwa mu nshingano nshya ahawe zo gukorera Imana nka “Reverend”.

Ubutumwa bwa Patient Bizimana n'umugore we Gentille

Mushiki wa Rev. Didace Munyaribanje, Jeaninne Umwiza uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’impfura y'uyu mugabo, Divine Uwase wiga muri Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabo bashimye Imana ku bw'imirimo yayo no kuba “yaratunejeje uwo munsi”.

Umuhango wo kwimika aba bashumba, witabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye nka Bishop Innocent Nizeyimana, Bishop Innocent wa Blessing Miracle Church Gatsata, Pastor Dr. Viva de Paul wa Power of Change Ministry, PastorEmmanuel Ntambara, n'abandi beshyitsi batandukanye.

Nyuma y’umuhango wo kwimikwa, Rev. Munyaribanje yakiriye abashyitsi be barenga 200 muri Century Pack & Residences hotel Nyarutarama aho bakomereje kuvuga imirimo y’Imana yakoze mu buzima bw'uyu mushumba, akaba imfura mu muryango wa Munyaribanje Léonard.

Ubusanzwe, Rev. Didace akora imirimo y’ubucungamari “Chief Finance officer” mu kigo Mother Mary Internatonal School Complex, gikorera i Kibagabaga. Ni umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Uwera Brigitte n’abana batatu ari bo: Divine Uwase, Ngoga Divin na Imena Daniella.


Yasutsweho amavuta agirwa Reverend

Ari gukorera Imana atizigamye, ibintu akora nko kuyitura kuba yaramurokoye ikamuha amahirwe ya kabiri yo kuba ku Isi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye yakoze mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2016, akamara igihe kinini mu bitaro, Imana ikamugirira neza agakira.

Nyuma yo gukira akongera guhura n’umuryango we inshuti n’abavandimwe, Rev. Munyaribanje yiyemeje gukorera Imana mu mbaraga ze zose. Arashima Imana yamuzigamye ikamukiza iyi mpanuka, ni nayo mpamvu ahanini imutera cyane gukorera Imana no gusazira mu nzu yayo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rev. Pastor Munyaribanje Didace yavuze ikintu yishimira cyane mu nzira y'agakiza akomeje kuboneramo imigisha y'uburyo butandukanye. Aragira ati "Icyo nishimira mu nzira y'agakiza ni ugukora ivugabutumwa ryagutse rigamije kuzana abantu kuri Yesu".

Yavuze ko muri gahunda ze adateganya gushinga Itorero, ahubwo akaba yifuza ndetse asenga Imana ngo izamufashe gutangiza umuryango w'ivugabutumwa ku mwihariko w'abashakanye n'abakundana bitegura kurushinga.

Ati "Nzashinga 'Couple Ministry' kuko mbona mfite umuhamagaro wo gufasha ingo zijegajega cyangwa zidafashe. Iyo Ministry izaba yigenga". Yunzemo ko ari umuhamagaro yiyumvamo kandi akaba azabifatanya n’itorero abarizwamo.


Mu 2016 yasimbutse urupfu


Rev. Didace Munyaribanje yiyemeje gukorera Imana kugeza mu munsi we wa nyuma


Ababyeyi ba Rev. Munyaribanje Didace bishimiye kwimikwa kwe


Rev. Munyaribanje hamwe n'umugore we Uwera Brigitte uzwi nka Mama Divine


Ishimwe rikomeye ku muryango wa Rev. Didace & Brigitte


Barashima Imana bikomeye ku bwa Rev. Didace Munyaribanje


Ni umuhango witabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye


Blessing Miracle Church yimitse Abapasiteri batatu barimo umu 'Reverend' umwe


Ni umunsi w'umunezero! Yujuje imyaka 55 ahita agirwa Reverend


Umuhango wabareye ahantu hateye amabengeza


Gaby Kamanzi yaririmbye muri uyu muhango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND