Muyoboke Alex yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo hatorwe umuntu uhagarariye Inganda Ndangamuco mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuko byafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe abahanzi bahura nabyo no kubafasha kwigeza ku iterambere.
Uyu mugabo wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu
Rwanda aravuga ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Inteko
Rusange y'Imitwe yombi yatoye Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko
y’Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba.
Mu batowe harimo umudepite uhagarariye urubyiruko, uhagarariye abagore, uhagaragariye abafite ubumuga n’abandi.
Mu bagerwaho n’ingaruka nziza mu myidagaduro haramutse hatowe uhagarariye abanyempano mu Nteko; harimo abahanzi ubwabo, abacuranzi, abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, aba Dj, abanditsi b’indirimbo, ababyinnyi, abashinzwe kureberera inyungu z’abahanzi, abakora ibijyanye n’amajwi n’abandi.
Muyoboke avuga ko n’ubwo bimenze gutya ariko ahora yibaza impamvu umuziki w’u Rwanda udahabwa agaciro nk’izindi nganda zose.
Ashingiye ku byo abona n’ibyo azi, imikino irashyigikirwa cyane. Yewe n’igihe cyo kwishimira ibyo bagezeho hifashishwa umuhanzi akabasusurutsa.
Muyoboke avuga ko mu bindi bihugu byateye imbere mu muziki usanga mu Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Inganda Ndangamuco. Ati “Iwacu habura iki?”
Yibaza niba ibi byose bidakorwa kubera ko wenda umuhanzi nyarwanda adashoboye. Ariko kandi akibaza impamvu abo bireba badashyira imbaraga mu kureshya abashoramari mu inganda ndangamuco.
Igihe ni iki ngo hagire uhagararira Inganda Ndangamuco mu Nteko?
Mu kiganiro na InyaRwanda, Muyoboke Alex yavuze ko mu bindi bihugu haba hari umuntu uhagarariye Inganda Ndangamuco ufasha mu gukurikirana, gutanga ibitekerezo n’icyakorwa kugira ngo izi nganda zitere imbere ari nayo mpamvu iwabo zazamutse cyane.
Ati “Kubera iki niba dufite uhagarariye abafite ubumuga, tukagira uhagarariye urubyiruko mu Nteko…Ibyo byose ni ukubera iki tutagira uhagararira umuziki? Ntabwo ubona ko ari uruganda rukenewe, rukeneye amaboko, rukeneye ingufu. Kubera y’uko ibyo bintu byose uko tubivuga tubikenera mu buzima bwa buri munsi.”
Muyoboke avuga ko hari ibibazo byinshi abahanzi bafite bitabasha kubonerwa umuti, kuko badafite kivugira. Ati “Uru ruganda rukenewe kumvwa. Rukeneye gushyigikirwa […] Niba Inteko ishyiraho amategeko arengera ibi ni ibi, kubera iki hatajyaho amategeko ahamye arengera ibihangano mu by’ubwenge agashyirwa mu bikorwa. Ko ari cyo kizakuza uruganda.”
Avuga ko bitumvikana ukuntu Minisiteri ishyigikira ikipe y’umupira w’amaguru cyangwa se ikipe y’umukino wa Basketball, ariko umuhanzi yajya guhagaragarira u Rwanda mu marushanwa runaka ntashyigikirwe
Ati “Byarabaye. Buravan yazanye igikombe, ariko ugasanga nta kintu na kimwe tuvuze. Mbega nta ‘support’ (gushyigikirwa) y’igihugu ubona ko ihari nk’umunyarwanda wakoze ibyo ngibyo.”
Muyoboke avuga ko hagikenewe inzu z’imyidagaduro, ahantu abantu batarama kugeza bucyeye. Atari ukugeza saa sita z’ijoro abantu bagafunga. Uyu mugabo avuga ko umuhanzi akwiye gushyigikirwa mu mashyi no mu mudiho, kuko umuziki ntaho utifashishwa mu ngeri z’ubuzima.
Ati “Umuziki ni kimwe mu bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Tuwukenera dushyingira, dushyingura, mu isabukuru, mu nsengero n'ahandi. Tukawukenera igihe Inteko igiye kwiyakira, tukawukenera igihe Umukuru w’Igihugu agiye kwakira abashyitsi. Ibyo byose bitwereka y’uko umuziki ari ikintu gikomeye ariko kititabwaho ngo bagihereze ijisho.”
Yavuze ko bibabaza kubona umuhanzi wo mu mahanga ataramira mu Rwanda ‘ukabona inzego zose z’ubuyobozi zagiyeyo kumureba’ ariko ‘umunyarwanda ukoze igitaramo na Minisiteri ibashinzwe ntigire umuntu n’umwe ushobora kuba wabona’.
Atowe yafasha iki abari mu Nganda Ndangamuco mu Rwanda?
Muyoboke avuga ko igihe abahanzi bagira ubahagararira mu Nteko ‘yatuvugira’. Ati “Ntabwo ari ugukemura ibibazo byose. Yatuvugira. Twaba tubonye umuyobozi w’ibibazo dufite. Kuko bazabimenya ari benshi.”
Yavuze ko mu busanzwe umudepite mu Nteko aba ahagarariye abaturage, bityo n’uwo muntu watorwa yaba ahagarariye abahanzi, akajya avuga ibibazo bafite.
Uyu mugabo avuga igihe bidakunze ko hatorwa uhagarariye abahanzi mu Nteko, hakenewe ‘urwego rukomeye rushyizweho na Leta rureberera uruganda ndangamuco’.
Avuga ko atari Minisiteri gusa ikwiye guhabwa izi nshingano, kuko abahanzi basiragizwa iyo bashaka kugira icyo bakora. Ati “Dukeneye umuntu utwumva mu byo dukora. Dukeneye ‘support’ iva muri Leta ishyiraho umurongo ngenderwaho w’uru ruganda kugira ngo rukomere nk’izindi zose uko zimeze.”
Muyoboke avuga ko mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y’amajyambere, inzego nyinshi ziyubaka ari na ko Inganda Ndangamuco zikwiye kubakwa ntizisigazwe inyuma.
Yavuze ko kimwe mu bintu byasigaye inyuma ari inganda ndangamuco mu Rwanda. Ati “Uru ruganda ruracyari inyuma. Kubera y’uko ntidufite uwo tubwira. Hagiyeho inzego zishinzwe abahanzi ariko zikora iki? Zifasha iki? Umuhanzi niba atumiwe ngo ajye kuririmbira ba runaka ugasanga yabuze Visa, nta n’ahandi byanabaye uretse mu Rwanda biba.”
Muyoboke avuga ko nta muntu Minisiteri yakiye Visa ngo abure uko agenda ‘ariko umuhanzi arirwariza’.
Muyoboke yavuze ko hakenewe uhagararira abahanzi mu Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibibazo bafite bibashe gukemuka
TANGA IGITECYEREZO