Filime yitwa ‘Bazigaga’ yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi warokoye abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihataniye igihembo mu cyiciro cya filime ngufi zo muri Afurika muri Clermont-Ferrand International Short Film Festival, ibera mu Bufaransa.
Bazigaga ivuga ku mugore w’umupfumu uhisha umupasteri
n’umwana we w’umukobwa bari guhigwa muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.
Iyi yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Igaragaramo
Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina
ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari
Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Iyi filime imara iminota 25.
Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short
Film Festival iyi filime ihatanyemo, rizatangira ku wa 27 Mutarama 2023 kugeza
ku wa 4 Gashyantare.
Zula Karuhimbi wakomoweho iyi filime yamenyekanye
nk’umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa byo kurokora Abatutsi
muri Jenoside mu 1994 yakoze.
Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka
109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango
mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.
Mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora
abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye, ndetse
akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe.
Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa
n’amaguru.
Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga
ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.
Karuhimbi wabaye indashyikirwa yahawe umudari
w’umurinzi w’igihango, anahembwa kandi n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu
mu Rwanda (RMC), bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.
TANGA IGITECYEREZO