RFL
Kigali

Umupira uragatsindwa! Nta rwenya ugira, n’iyo mushatse kuganira cyane urakwiyama! Uwawuremye azabibazwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/12/2022 9:56
1


Umupira w'amaguru ni umukino ukunzwe na benshi ku Isi, ariko ukaba umukino wa mbere ubabaza benshi ku Isi. Nta rwenya ugira, ndetse iyo mushatse kuganira cyane urakwiyama mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Mu gihugu cya Nigeria, Ghana na Chad bakunze gukoresha ijambo ry'icyongereza rivuga ngo "Football no bi your mate". Iri jambo risobanuye ibintu byinshi harimo kuba umupira nta nshuti ugira, nta muntu bangana mu myaka, kuko umupira nta muntu n'umwe wubaha.

Iri jambo rikunze gukoreshwa mu gihe uri umukinnyi mwiza ariko kubona ikipe bikakugora, ndetse rikanakoreshwa mu gihe ikipe abantu batacyekaga yiziritse ku ikipe ikomeye ikayikuraho amanota.

Abahanga bavuga ko umukinnyi wese ku Isi aho ava akagera, nibura ahagarika umupira w'amaguru nibura warigeze kumurizaho n’iyo amarira atatemba.

Umupira w'amaguru nta burere ugira. Umupira w'amaguru urababaza, ukababaza abawukunda, ugahutaza abitambukiraga ndetse ukariza abato n'abakuru nta n'umuntu uwukozeho.

Lt Gen MK MUBARAKH uyobora APR FC ubwo biteguraga guhura na As Kigali, yibukije abakinnyi b'ikipe ko bafite ibitego byinshi mu maguru yabo bagomba gutsinda, ariko umupira aho ugirira uburere bucye, APR FC mu gitondo yarabyutse inganya 0-0 itanatsinze igitego ngo bacyange.

Ubusanzwe biragoye kubona umuntu w’umugabo arira nk’umwana muto, ariko hari aho ibintu bigera umupira w'amaguru ukaba nta kindi ugusaba gusa usibye guturika ukarira

Umupira usuzuguza abakuze, ariko urabeshya uzabibazwa. Umupira w'amaguru ntabwo mwakumvikana ibintu ngo ukumvire ndetse ntutinya uwo uriwe, uragutamaza ivumbi rigatumuka. 

Ubwo ikipe y'igihugu ya Cameroun yasezererwaga mu mikino y'igikombe cy'Isi, Samuel Eto'o yahuye n'umunyakakuru wari waramuzengereje, maze aramwirukankana ku gasozi amwahukamo n'imigeri abantu baratabara bati "Samuel ko urwana ku manywa y'ihangu kandi uri umuyobozi ukomeye muri Cameroun, Isi yose ikaba ikwemera watuje ko gutsindwa bibaho?" Samuel Eto'o arimyoza, aricara aratuza. 

Abagabo bararira kandi baziko abana babo babareba

Umupira w'amaguru nta mafaranga wawuha ngo ukumve, ariko urabeshya uzabibazwa.

Umuhanzi ati "Icyangiye umuntu gitera agahinda”, ni nk’uko umupira umuntu wangiye n’iyo yawuha iki ntabwo wareka kumubabaza. Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakize ku Isi badafite icyo babuze bafite amazu, abana, umugore, amafaranga ndetse n'amamodoka ahenze.

Ariko ubwo Maroc yamusezereraga mu mikino y'igikombe cy'Isi, uyu mugabo yabuze aho anyura ikiniga kiramwica, agahinda karamusaga asohoka muri sitade amarira ari yose, ntawamukubise, atishwe n'inzara, kubera umupira. Jyenda mupira urababaza.

Umwana muto cyane urengana umupira uramufata ugakanda amarangamutima ye maze si ukurira akivayo

Umupira urababaza uragatsindwa!! Umupira w'amaguru ufata umuntu w'umugabo ukamutesha umutwe akabura aho anyura, akabura icyo avuga agahinda kakamutereka mu nguni akiheba uboshye uwo batereje cyamunara?

Tinya umupira w'amaguru ufata umuntu w'umugabo utunze urugo, abana bamwubaha, umugore amwubaha ariko agatoza ikipe amanota akabura bakamwirukana nk'inzererezi! Mupira urababaza uragatsindwa!

Ronaldo 2016 ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'uburayi yavuye mu kibuga asimbuwe kubera imvune yari agize, ariko amarira yari yayakwije ikibuga

Tinya umupira utuma umuntu yirirwa asaba imbabazi abahisi n'abagenzi “Ndasaba imbabazi kuri buri kimwe ndetse no kuba narahagaritse inzozi zawe, ndizera ko tuzakomezanya no mu minsi iri imbere." Aha Rodrygo yarimo gusaba imbabazi nyuma yo guhusha penariti, byatumye Croatia isezerera Brazil. 

“Ntabwo nabasha gusobanura uko niyumva aka kanya, ariko twakoze igishoboka cyose kandi twifuzaga ko iki gikombe twakizana mu rugo ariko ntabwo byadukundiye." Saka asaba imbabazi abafana b'u Bwongereza, nyuma yo gusezererwa n'abafaransa.

Abafana barababara ijoro n'amanywa

Tinya umupira utajya uhaza ibyishimo by'abawukunda aho mutangirana museka mwishimye ibitego bijyamo sinakubwira, ariko mu gice cya kabiri agahinda kakakwarikamo ukubika umutwe, ugahekenya imyenda ugakubita ibikwegereye byose? ariko umupira ukakureba ukisekera!

Tinya umupira w'amaguru ufata igihugu nk'u Rwanda cyakataje mu iterambere aho n'ibindi bihugu biza kukigiraho, ariko ibyo umupira ntubikozwa uragenda ibintu ukabivuyanga ugasanga Ikipe y'igihugu ntiyabasha no gutsinda umukino n'umwe, yewe no kubona igitego ni ukugihandura. Mupira urababaza ariko urabeshya tuzagufata!

Umugabo ava mu rugo umugore ahishije akajya gufana byacitse, ariko umugore akaza gutungurwa abonye umugabo we ari kurira muri sitade byacitse, uboshye umwana bimye igikinisho

Tinya umupira w'amaguru ufata umukinnyi nka Eden Hazard agakura atanga ikizere, akazamuka atanga ikizere, akageza imyaka 25 atanga ikizere, akageza imyaka 30 atanga ikizere, ndetse akarinda asaza atanga ikizere, gusa washaka icyo kizere icyo cyamaze ukakibura ukumirwa ukikomereza.

Umupira w'amaguru nturebe indeshyo, ntureba ibyangombwa ufite, ntureba uburambe mu kazi ufite, ntureba icyubahiro ufite mu rugo, ntureba umwanya uriho mu gihugu, ntureba niba uri imfubyi, ntureba ni ba uri umupfakazi, wo urifata ukakubabaza ukakuriza upfa kuba ari wowe wawizaniye. 

Neymar ntabwo aha yasengaga yarariraga 

Ntaho butekera no mu Rwanda amarira n'agahinda hari igihe byibasira abakunzi bawo 

Camara, umukinnyi w'ibigango ariko ntiyabizana kuri ruhago irakuriza ukumva






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Beny1 year ago
    Ntakund akabi gasekwa nkakeza arko ntacyo nubund nubuzima nabwo buravuna.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND