RFL
Kigali

Hamenyekanye ko Dana urushwa imyaka 25 na Diddy ari we babyaranye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/12/2022 21:29
0


Umuraperi Diddy uri mu nkuru nyamukuru zitandukanye z’imyidagaduro nyuma yo gutangaza ko yongeye kubyara nyuma y’imyaka 16, hamenyekanye uwo babyaranye.



Nk'uko tubikesha TMZ, ifishi y’umwana w’umukobwa Diddy aheruka kwibaruka akamwita Love Sean Comb, igaragaza ko uyu mwana yabonye izuba kuwa 15 Ukwakira 2022 mu gace ka Newport muri Leta ya California.

Nyina w’uyu mwana wari wakomeje kugirwa ibanga yitwa Dana Tran w’imyaka 28, bivuze ko arushwa imyaka 25 na Diddy uherutse kuzuza imyaka 53.

Uyu mugore uri mu kigero kimwe n’abana 6 bandi ba Diddy, arusha imyaka 12 umukobwa muto mu bana b’uyu munyabigwi mu muziki.

Dana Tran ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha amazina ya Dana Tee, nubwo amafoto ye yose yayakuyeho. Dana asanzwe akora ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga ‘Cyber Security Industry’.

Nta byinshi biramenyekana nk'aho aba bombi baba barahuriye n’igihe batangiye gukundanira dore ko Diddy yari amaze iminsi mu munyenga w’urukundo na Yung Miami.

Hagendewe ku mibare, bamwe batangiye kuvuga ko yaba yarabyaranye na Joie Chavis bakururanaga mu mpera za 2021.

Dana Tran ni we wabyariye Diddy umwana wo mu busaza

Diddy w'imyaka 53 agize abana 7 

Nta makuru menshi aramenyekana kuri Dana

Diddy n'umuhungu we King Comb uri mu kigero nk'icya DanaDiddy agize abakobwa bane kuko yari asanzwe afite 3 barimo n'impanga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND