Igihugu cya Kenya cyo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, cyatangaje ko cyatangiye inzira yo gusaba muri Banki y’Isi amafaranga agera kuri Miliyoni 750$, arenga Miliyari 750 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu biganiro byahuje Kenya n’itsinda rya Bank y’isi,
iki gihugu cyasabye ko cyahabwa aya mafaranga mbere ya Kamena mu 2023, akaba
azifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Ni ku nshuro ya gatanu Kenya izaba yakiriye inkunga
ya Bank y’Isi nk’uko bitangazwa rw’Urwego rw'imari rushyigikiye iterambere
ry'ubukungu (DOP).
Ku wa 10 Kamena 2021, ni bwo Banki y’Isi yahaye Kenya
amashilingi miliyari 92, aho azishyurwa ku nyungu ya 3.1%. Ni amafaranga, Kenya
ivuga izakoresha (yakoreshejwe) mu bikorwa bijyanye no gusakaza umuriro mu
gihugu n’ibindi.
Ikigo cya Breton Woods gishinzwe gushyiraho
amategeko n’amabwiriza ajyanye n’ivunjisha giherutse kugaragaza ko Kenya yageze
kuri miliyari 3.25& ku gipimo cy’ivunjisha.
Inguzanyo izaba igizwe na miliyari 2.3 $yagenewe
inguzanyo zo hanze mu mwaka w'ingengo y'imari
Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri w’imari
y’igihugu, Prof Njuguna Ndung'u, yavuze ko iyi nguzanyo Kenya yasabye
izifashishwa mu gukemura ibibazo by’ubukungu byari mu gihugu.
Yagize ati “Iyi ngengo y’imari yateguwe izakemura
ibibazo byinshi mu bukungu kandi bizateza imbere iterambere ry’imari y’abantu
nk’uruhare runini mu kuzamura ubukungu.”
Akomeza ati “Guverinoma yashyizeho Miliyoni 750.0 $
mu mwaka w'ingengo y'imari y’agateganyo kandi gahunda iteganijwe kuganirwaho na
Banki y’isi igamije iterambere rirambye rihamye kandi ryuzuye.”
Ibi biri mu rwego rwo gutangira ku mugaragaro
ubufatanye bw’ibihugu hagati ya Bank y’Isi na Guverinoma guhera mu 2023 kugeza
mu 2028.
Prof Njuguna Ndung'u avuga ko “Ibi bizanateza imbere
iterambere ry'umutungo w'abantu nk'uruhare runini mu kuzamura ubukungu.”
Yakomeje agaragaza ko Guverinoma yagiye iganira
inasaba guhabwa inkunga ingana na miliyari 126 $ ariko Banki y'Isi ikaguma kuri
miliyari 92 $.
Kenya yari yarateganije gushora miliyari 105,6
binyuze mu gutera inkunga ubucuruzi bwo hanze ariko ihagarika kimwe bitewe
n’uko izamuka ry’inyungu ryiyongera ku masoko y’isi.
Kenya ni igihugu cyo muri Afurika y'Iburasirazuba
gifite inkombe ku nyanja y'UBuhinde. Kigizwe n’ibiyaga bigari n'imisozi
miremire.
Habayo inyamanswa nk'intare, inzovu n'imvubu.
Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2021, igaragaza Kenya ituwe n’abaturage miliyoni
54.99. Ni igihugu kiretse ku buso bwa 582,646 km².
William Ruto ni we uherutse gutorerwa kuyobora Kenya
akaba yarasimbuye Uhuru Kenyata.
TANGA IGITECYEREZO