RFL
Kigali

Abadepite bazahagararira ibyiciro byihariye muri EALA nabo bamenyekanye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:12/12/2022 17:22
0


Nyuma yo gutora Abadepite 6 bazahagararira u Rwanda muri EALA baturuka mu mitwe ya Politike, hanatowe abadepite 3 bazahagararira ibyiciro byihariye.



Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, uyu munsi kuwa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, yatoye Abadepite 9 bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba bagomba gusimbura bagenzi abacyuye igihe.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite ndetse n'umutwe wa Sena abayigize amatora  bayatangiye batora abadepite 6 baturuka mu mitwe ya Politike, abatowe batatu baturuka mu Muryango wa FPR Inkotanyi ari bo Harebamungu Mathias, Kayonga Caroline Rwivanga na Fatuma Ndangiza ,babiri baturuka muri PSD ari bo: Musangabatware Clement na Nyiramana Aisha naho undi umwe ni umurwanashyaka wa PL ariwe Rutazana Francine.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basoje gutora Intumwa za Rubanda zizahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba batora abaturuka mu byiciro byihariye.

Madamu Uwumukiza Francoise wari usanzwe mu Nteko Ishinga ya EALA yongeye gutorwa  ahagarariye abagore. Iradukunda Alodie niwe watowe ahagarariye urubyiruko. Bahati Alex nawe yongeye gutorwa guhagararira abafite ubumuga. Buri gihugu kigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba gihagarariwe n'Abadepite 9.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND