RFL
Kigali

Musangabatware na Dr Harebamungu mu badepite 6 batowe bazahagararira u Rwanda muri EALA

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:12/12/2022 13:40
0


Uyu munsi abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bateraniye mu gihembwe kidasanzwe, batora abadepite 6 bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, EALA.



Abadepite batandatu batowe, hatowemo abagabo babiri basanzwe bazwi kubera izindi nshingano bigeze guhabwa na Guverinoma y'u Rwanda. Abo bagabo ni Musangabatware Clement, wamaze imyaka 7 ari umuvunyi Mukuru wungirije, ndetse uwo mugabo nyuma yo kurangiza inshingano yari afite mu rwego rw'umuvunyi akaba yakoraga ikiganiro kuri Radiotv10.

Musangabatware Clement, wigeze kuba umunyamakuru w'imikino kuri Radio 10 akaba asanzwe ari umurwanashyaka wa PSD. Undi mudepite watowe uzwi muri politike ni Dr Harebamungu Mathias, yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'Ayisumbuye.

Abadepite n'abasenateri banatoye abagore bane barimo Madamu Fatuma Ndangiza wigeze kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyahoze ari komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Abandi batowe ni Nyiramana Aisha, Kayonza Caroline Rwivanga na Rutazana Francine.

Abatowe bose bagomba gusimbura bagenzi babo batandatu bacyuye igihe, mu Nteko Ishinga Amategeko y'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba EALA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND