Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Mr Kagame, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Warandinze’, yakoranye na Mushiki we witwa Giraneza Jacky [Flawa].
Niyo ndirimbo ya mbere Mr Kagame akoranye na mushiki
we Flawa, yabaye n’intangiriro y’urugendo rw’umuziki we [Flawa].
Mr Kagame yabwiye InyaRwanda, ko ari bwo bwa mbere
mushiki we agaragaye mu ndirimbo aririmba.
Uyu muhanzi amaze hafi imyaka irenga umunani ari mu muziki, akora indirimbo nyinshi zizwi nk’iz’isi ‘Secullar’.
Mr Kagame avuga ko atari yarakoranye indirimbo na mushiki
we, kubera ko yibanda cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana. Ati “Ni nabwo bwa mbere
agaragaye aririmba mu ndirimbo, kuko aririmba gospel, twari tutarakorana kuko
nari ntarakora gospel.”
Niyo ndirimbo ya mbere Mr Kagame akoze ihimbaza
Imana. Yavuze ko yatekereje kuyikora ashingiye ku bihe bitandukanye yanyuzemo, mu gihe umwaka uri kugana ku musoza.
Yavuze ati “Iyo umwaka urangiye, akenshi urareba
ukabona hari abo mwari kumwe umwaka ushize batakiriho. Ndavuga nti ubwo nshoje
umwaka ndiho, ntacyambuza gushima Imana ko yandinze.”
Eric Mabano Kagame wamenyekanye mu muziki nka Mr
Kagame, ni umwe mu bahanzi bigoye ko wabona mu bitaramo, atari uko aba
yananiranywe n’ababitegura ahubwo “ibikorwa bye ntabwo bihabwa agaciro”.
Uyu muhanzi ni umwe mu bafite indirimbo nyinshi
zakunzwe, kuva mu myaka yo hambere nk’icumi ishize.
By’umwihariko mu myaka ibiri ishize ni umwe mu bafite indirimbo zakunzwe nka ‘Ntiza’, ‘Amadeni’, ‘Mpa Power’, ‘Belle’, ‘Igitekerezo’, na ‘Sembela’. Izi zose ni indirimbo yakoze mu gihe isi yari yugarijwe na Covid-19, kandi zarakunzwe.
Guhera mu ntangiro z’uyu mwaka nabwo yakoze indirimbo
nyinshi zigize album ye ya mbere, yashyize hanze ku wa 1 Werurwe 2022 yise ‘Goligota’
yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.
Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo
n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud
na Nessa. Iyi album iriho indirimbo nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini
k’icumi n’izindi.
Mr Kagame yashyize hanze indirimbo ‘Warandinze’, yabaye iya mbere yakoranye na mushiki we Flawa
Giraneza Jacky [Flawa] yinjiye mu muziki binyuze mu
ndirimbo ‘Warandinze’ yakoranye na musaza we, Mr Kagame
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WARANDINZE’ YA MR KAGAME NA FLAWA
TANGA IGITECYEREZO