RFL
Kigali

MU MAFOTO - Kiyovu Sports yatsinze Police FC itangira kwiyunga n'abakunzi bayo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/12/2022 7:54
0


Kiyovu Sports yatangiye kwiyunga n'abakunzi bayo bushya, ibinyujije mu gutsinda Police FC nyuma y'uko yari yaratakaje amanota 6 mu mikino ibiri iheruka yababaje abanyamujyi.



Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, SC Kiyovu yafatanyije gukora cyane n'igitutu cy'abafana, yongera kubona amanota atatu ndetse biyegereza amakipe ari imbere ku rutonde.

Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Ssekisambu Elisa kuri Penaliti, nicyo cyahesheje 'Urucaca' amanota atatu y'umunsi wa 13 wa Shampiyona, naho Police FC yo itaha uko yaje.

Abakinnyi ba SC Kiyovu bishimira igitego cya Ssekisambu

SC Kiyovu yaherukaga gutakaza imikino ibiri ya Shampiyona ikurikiranye, aho yabanje gutsindwa ibitego 3-1 na Gasogi United, igakurikizaho gutsindwa na AS Kigali ibitego 4-2 mu cyumweru gishize.

Iyi kipe yahagaritse Andre Landeut ikaba iri gutozwa na Mateso Jean De Dieu usanzwe ari umwungiriza, ihagaze ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa Shampiyona imaze kubonamo amanota 24, mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite amanota 28.

Ababanje mu kibuga n'abo ku ntebe y'abasimbura ya Police FC

Ababanje mu kibuga n'abasimbura ba SC Kiyovu

Aba-Kapiteni b'amakipe yombi babanza gutora impande z'ikibuga bafashijwe n'abasifuzi

Riyad Nordien wa SC Kiyovu agerageza gutambutsa umupira

Kapiteni wa SC Kiyovu, Serumogo Ally ni umwe mu bahagaze neza


Kwizera Janvier 'Rihungu' ni we ubanza mu izamu rya Police FC muri iyi minsi

Nshuti Savio agenzura ikibuga mbere yo gutanga umupira


Nkinzingabo Fiston ugira amacenga meza yateraga imibare

Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent yarushijwe imibare

Mateso Jean De Dieu (Utambaye ingofero) ni we mutoza w'agateganyo wa SC Kiyovu

Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yakurikiranye umukino

Abayovu bari bake ariko ntibyabujije gutahana ibyishimo

Abafana bake ba Police FC babanje kubyina ariko batashye amaramasa



AMAFOTO: NGABO M. Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND