RFL
Kigali

Igikombe cy'isi: Morocco yakubise kinubi Portugal bihindura Ronaldo umushomeri wuzuye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/12/2022 19:28
0


Mu mikino yo ku munsi wa nyuma ya 1/4 mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar, Morocco ihagarariye Afurika yasezereye Portugal, yerekeza muri 1/2 cy'irangiza.



Ikipe y'igihugu ya Portugal itakikoza kizigenza wayo Cristiano Ronaldo, yasezerewe n'ikipe y'igihugu ya Morocco ihagarariye Africa. Portugal yageze muri 1/4 inyagiye Switzerland naho Morocco yo yari yaratsinze Espagne muri 1/8 cy'irangiza.

Abakinnyi ba Morocco babanje mu kibuga: Bono; Hakimi, El Yamiq, Saiss, Attiat-Allah; Amrabat, Ounahi, Amallah; Ziyech, En Nesyri na Boufal.

Uyu mukino watangiye gukinwa saa kumi n'imwe ubera kuri Al Thumama stadium, Portugal yinjiye mu kibuga ifite amateka meza mu gikombe cy'isi ugereranyije na Morocco, niyo yatangiye ihererekanya umupira neza ihera kuri ba myugariro, ku munota wa 3 gusa João Félix yashyize umupira ku mutwe wari uvuye kuri kufura ariko umuzamu wa Morocco awushyira muri koroneri.

Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

Abakinnyi 11 ba Portugal babanje mu kibuga: Diogo Costa; Dalot, Pepe, Rúben Dias,Neves, Bernardo Silva, Otávio; Bruno Fernandes, João Félix Gonçalo Ramos na Guerreiro. 


Umukino watangiye Morocco ikinira inyuma bituma icungira ku gukoresha imipira miremire kandi yihuta ariko ntibibyare umusaruro nk'uko babyifuza. Mu minota 21, Morocco yari yakije umuriro imbere y'izamu rya Portugal kuko yabonye koroneri 3 zikurikiranya ariko ntizatanga umusaruro. 

Ku munota wa 30 Portugal yashoboraga kuba yabonye igitego ku mupira wari urekuwe na João Félix ariko Ashraf Hakim akoresheje umugongo awushyira muri koroneri. Uburyo bwa Morocco bwo gukina imipira miremire bwakomeje kuyihira maze ku munota wa 42 En Nesyri atsinda igitego cya 1 akoresheje umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Attiat-Allah. Igice cya mbere cyarangiye Morocco ariyo iyoboye n'igitego 1.


Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi Morocco ikomeza gukinira inyuma Portugal ihiga aho yanyuza umupira ngo itsinde igitego ariko bakomeza kubura. Ku munota wa 49 Ziyech yarekuye ishoti ripima amatoni kuri kufura yari yakorewe Ashraf Hakim ariko umuzamu wa Portugal Diogo Costa aba intwari awukuraho.

Umutoza wa Portugal ku munota wa 50 yavuye ku izima ashyiramo Cristiano Ronaldo na Joao Cancelo havuyemo Ruben Neves na Guerreiro. Ikipe y'igihugu ya Portugal yakomeje guhiga igitego cyo kwishyura, ku munota wa 61 Bruno Fernandes yarekuye umupira uremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko ku bw'amahirwe macye umupira unyura hejuru y'izamu gato bikomeza kugorana. 

Umunyezamu wa Morocco yakomeje kuba ibamba akuramo ibitego bya Portugal byabazwe. Ku munota wa 81 João Felix yongewe kurekura ishoti riremereye ku mupira yari ahawe na Ronaldo ariko Bono ufatira Morocco arishyira muri koroneri.

Iminota 90 y'umukino yarangiye ndetse hanongerwaho 8 ariko Portugal ikomeza kubura igitego bituma umukino urangira batsinzwe igitego 1. Morocco ihagarariye Afurika, yahise ikatisha itike ya 1/2 aho izahura n'ikipe irava hagati y'u Bwongereza n'u Bufaransa.

StarTimes mu mwaka utaha wa 2023, izabereka “imikino ya CHAN 2023, CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na Shampiyona y’Abadage Bundesliga kuri shene za Sports za StarTimes, no kuri Application ya StarTimes ON.


Morocco ihagarariye Afrika yakuyemo Portugal ya Cristiano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND