RFL
Kigali

Icyamamare muri Basketball Brittney Griner yarekuwe ku ngurane y'umurusiya warufungiye muri Amerika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:8/12/2022 22:05
0


Umukinnyi wa Basketball, Brittney Griner, wari ufungiwe mu Burusiya akurikiranweho ibyaha byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, yarekuwe ku ngurane y'umurusiya wari ufungiye muri Amerika ashinjwa gucuruza intwaro.



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze  ko umukinnyi wa WNBA, Brittney Griner, yarekuwe. 

Umwe mu bantu ba hafi yabwiye ikinyamakuru CNN ko yarekuwe na Leta y'u Burusiya, aguranywe umucuruzi w'intwaro w'u Burusiya witwa Viktor Bout, wari ufungiye muri Amerika. 

Icyamamare muri Basketball, Brittney Griner yafunguwe n'u Burusiya ku ngurane y'umucuruzi w'intwaro w'umurusiya, Viktor Bout wari ufungiye muri Amerika 

Gusa iyi ngurane ntiyakorewe undi muny'Amerika ufungiwe mu Burusiya witwa Paul Whelan, byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga ko nawe yafunzwe mu buryo butemewe n'amategeko. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Biden avuga ku gufungurwa kwa Griner yagize ati "Afite umutekano, ari mu ndege, ari mu nzira ataha. Nyuma y'amezi menshi afunzwe mu Burusiya mu buryo bunyuranyije n'amategeko, Brittney vuba aha azagaruka mu maboko y'abakunzi be, kandi yari akwiye kuba ahari."

Biden yemeje ko irekurwa rya Griner ryabaye mu gihe Whelan nawe uvugwa gufungirwa mu Burusiya mu buryo butemewe n'amategeko, yagumye afunzwe. Avuga ko umuryango wa Whelan nawo “Ugomba kuzagira ibyishimo nk'iby’uyu munsi.”

Biden yakomeje agira ati “Ikibabaje ni uko kubera impamvu zitemewe n'amategeko, u Burusiya bufata ikibazo cya Whelan mu buryo butandukanye n’ubw'icya Brittney kandi mu gihe tutarashobora kubona irekurwa rya Paul, ntabwo tuzarekeraho. Ntituzigera ducogora.”

Umukunzi wa Griner, Cherelle Griner yashimiye Perezida w'Amerika, Joe Biden wagize uruhare mu gufunguza icyi cyamamare muri Basketball

Biden yavuze ko kuzana Griner mu rugo byasabye “Imishyikirano itoroshye kandi iremereye”, ndetse ashimira ubuyobozi bwe bwabigizemo uruhare, ati "Uyu ni umunsi twakoreye igihe kirekire, ntabwo twigeze duhagarika guharanira ko arekurwa.”

Abajijwe igihe Griner aragerera muri Amerika nyuma y'ijambo rye, Perezida Biden yavuze ko ahagera mu "Masaha 24 ari imbere.” akomeje kucyo yabwira umuryango wa Whelan yagize ati "Tuzavugana nabo."

Umugore wa Griner, Cherelle Griner yashimiye ubuyobozi bwamufashije kurekura umukunzi we, maze avuga ko “Yarengewe n'amarangamutima.”

Yongeyeho ko we na Brittney Griner “Tuzakomeza icyemezo cyo gukorera kubona buri muryango w'abanyamerika, harimo n'uwa Paul, umuryango uri ku mitima yacu uyu munsi.”

Viktor Bout ni umurusiya wari ufungiye muri Amerika ashinjwa ibyaha byo gucuruza intwaro mu buryo butemewe, akaba yarekuguwe biteganyijwe ko aguranwa umukinnyi wa Basketball, Britteny Griner na Paul Whelan bari bafungiwe mu Burusiya

Brittney Griner amaze imyaka myinshi akina mu ikipe ya Basketball y'abagore mu Burusiya, yari yarafungiwe muri iki gihugu kuva muri Gashyantare, ubwo yafatwaga ashinjwa kwinjiza ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege, mu karere ka Moscow. 

N'ubwo yireguye avuga ko yapakiye atabishaka urumogi rwagaragaye mu mizigo ye, yaje gukatirwa igifungo cy'imyaka icyenda n'u Burusiya, mu ntangiriro za Kanama yimurirwa muri gereza ya Mordovia hagati mu Gushyingo, nyuma yo gutsindwa ubujurire bwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND