Kuwa gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022 habaye ibiganiro byateguwe na JURU INITIATIVE hagamijwe kugaragaza ishusho y'ibibazo by'abafite ubumuga ndetse no kugaragaza impano bafite zishobora guhindura ubuzima bwabo. Ibi biganiro byabereye i Rwamagana muri Kaminuza y'u Rwanda.
Hifashishijwe abasemuzi bakoresha ururimi, umunyamakuru wa inyaRwanda yaganiriye na rumwe mu rubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, rugaragaza ko rubangamirwa no kutabona serivisi z'ibanze rukenera nyamara bidaturutse ku bushake buke bw'abazitanga ahubwo bigaterwa no kutabasha gusobanurira abazitanga ibibazo bafite.
Nahimana Prince, ni umwe mu rubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga warangije kwiga muri Kaminuza ahitamo kwihangira umurimo atangiza ikigo kigisha ibijyanye n'ubugeni ashaka gufasha abafite ubumuga gukoresha impano bafite bakiteza imbere, avuga ko mu kazi bakora babangamirwa no kutabasha gusobanura ibikorwa byabo igihe babonye abashaka kugura ibihangano bakora.
Akomeza avuga ko kandi bagorwa no kubona serivisi zibanogeye kubera kutabasha gusobanura serivisi bakeneye kuko abazi ururimi rw'amarenga abarufite ni bake. Agira ati" Abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bafite ibibazo byinshi ariko kandi ni abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi byabafasha kwiteza imbere".
"Mu buzima busanzwe imbogamizi bahura nazo ahanini ziterwa nuko hari igihe dukenera serivisi ariko abo tuzisaba ugasanga ntibashobora kumva ibyo tubabwira dukoresheje ururimi rw'amarenga. Hari igihe ukorerwa icyaha wajya nko muri RIB cyangwa Polisi ntubashe gusobanura ikibazo ufite".
Yavuze kandi ko kwa muganga naho hari igihe baguha imiti idahuye n'indwara urwaye kubera ko abafite ubumuga baba batabashije gusobanurira muganga uburwayi bafite. Ati "Hari amakuru kenshi batamenya kuko bigorana kubona umusemuzi ubafasha kumvikana n'abo bakeneye serivisi."
Uwimana Blandine ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yabwiye inyaRwanda.com ko abafite nk'ubwe batoroherwa no guhabwa serivisi zibanogeye kubera ko abenshi mu batanga serivisi nta bumenyi bafite ku rurimi rw'amarenga.
Avuga ko by'umwihariko abakobwa baterwa inda ndetse n'abahohoterwa bagafatwa mu ngufu ariko ntibashobore kutanga ibitego byabo kugira ngo bahabwe ubutabera kubera kutabasha gusobanura ibyaha bakorewe.
Ruhumuriza Justin, umuyobozi w'umuryango utari uwa Leta, JURU INITIATIVE, washinzwe n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rwamagana, ukora ibikorwa birimo gukora ubuvugizi ku bibazo by'abana n'urubyiruko bafite ubumuga, yabwiye itangazamakuru ati: "Ikibazo cya mbere abana n'urubyiruko bafite harimo ibiterwa n'imyumvire yo miryango aho imwe mu miryango bafata umuntu ufite ubumuga nk' umutwaro ku muryango;
Bityo bigatuma hari amahirwe badashobora kubona nko mu burezi budaheza ntabwo buragerwaho 100% hari imwe mu miryango ihisha abana mu nzu kandi urubyiruko rufite ubumuga rushobora no kugira ibibazo bikomoka ku buzima bwo mu mutwe kubera guhezwa kenshi hari abo bitera uburwayi bwo mutwe ni abantu redo bakeneye kwitabwaho kugirango nabo bafashwe kwigira ikizere kuko bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi."
Ruhumuriza akomeza avuga ko JURU INITIATIVE muri gahunda iteganya guhugura abakora mu bitaro by'uturere ku rurimi rw'amarenga kugira ngo ikibazo cy'uko abafite ubumuga batabasha kubona serivisi zibanogeye bazabashe kuzibona.
Ati "Umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo ageze kwa muganga avuga aca amarenga kandi abaganga bafite ubumenyi mu rurimi rw'amarenga baracyari bake, ibyo bigatuma bashobora guhabwa serivisi zitanoze kuko bashobora kumuha imiti itajyanye n'indwara arwaye".
"Mu gukemura icyo kibazo hakenewe umubare w'abaganga benshi tukaba duteganya kuganira n'ibitaro by'uturere ku buryo hakorwa amahugurwa azahabwa abaganga bashobora guhugura abandi. Turahamagarira Leta kugira ngo itere inkunga imishinga nk'iyo ishobora gukemura ibibazo by'abantu bafite ubumuga bafite ."




Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba gukorerwa ubuvugizi