Mu mpera za Nzeri 2022, Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango Mpuzamahanga uharanira gukorera mu mucyo binyuze mu kurwanya Ruswa n’Akarengane [Transparency International Rwanda, TI Rwanda], ryasohoye ubushashabitsi ku miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, aho yinganje cyane mu bikorere iri ku gice cya 57,20%.
Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga
ko kimwe mu bituma ibipimo bya ruswa ishingiye ku gitsina itamanuka ari abenshi
bahitamo guceceka. Ati “Iri hejuru pe kuko abenshi erega barabikubwira, aba bana
bakora mu mahoteli, abanyeshuri, muri za kaminuza cyane cyane […] Noneho na
Leta rero yayihaye icyuho […].”
Kimwe mu bivugwa cyane mu ruganda rw’imyidagaduro
harimo na ruswa y’igitsina. N’ubwo kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa ngo
bubigaragaze.
Havugwa abahanzi b’igitsina gore bemera kuryamana n’abavuga
rikijyana mu muziki kugira ngo bamenyekanye, abahitamo kubikora kugira ngo
bashyirwe ku ntonde z’abaririmba mu bitaramo, gucuranga ahantu runaka n’ibindi
bitandukanye.
Umukinnyi wa filime Ishimwe Sandra uzwi cyane nka
Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa bemeye kuvugira imbere y’ibyuma bifata
amajwi n’amashusho, ko yatswe ruswa y’igitsina kugira ngo abashe gukina muri
filime.
Yavuze ko ibi byamuteye imbaraga, arakora cyane kugeza
n’ubwo ashyize hanze filime ye bwite yise ‘Umubi’.
Butera Knowless yigize kubwira KT Radio ko
ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk’imbogamizi yatuma impano y’umuntu
yatsikamirwa
Yavuze ati “Birashoboka cyane ko abana b’abakobwa
benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo wenda bamenyekane muri
muzika.
“Ariko nanone burya biterwa nuko waje witwara cyangwa
se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa
wifashe ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ari ko ari bugufate.”
Dj Rugamba ni umwe mu bakobwa batangiye kwigaragaza cyane kuva mu myaka ibiri ishize mu mwuga wo kuvanga imiziki, ahereye kuri Radio Rwanda n’ahandi. Ryari izina rishya risanze andi mazina arimo nka Dj Ira, Dj Anitha Pendo n’abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Rugamba yavuze ko atari mu
ruganda rw'imyidagaduro gusa havugwamo kuba umukobwa yasabwa ruswa y'igitsina kugira
ngo ahabwe akazi runaka, yaba mu gukorerwa indirimbo, gucuranga ahantu n’ibindi.
Anavuga ko bitaba ku bakobwa gusa kuko n'abahangu bashobora
guhura nabyo, aho ashobora kujya kwaka akazi agasanga ni umugore ugatanga nawe
akamusaba ko babanza kuryamana mbere y’uko amuha akazi.
Akomeza ati "Ntabwo ari iby'abana b'abakobwa gusa
n’abahungu bibaho. Gusa, icya mbere ni icyemezo cyawe… Iyo ufite ibyo ushaka
ntabwo upfa gutora ibyo ubonye byose.”
Yemeye ko nawe yasabwe ruswa y’igitsina n’ubwo
atabyerura. Ati “Sindi umukobwa se?” Kuri we, avuga ko umukobwa akwiye
gutekereza ko igihe uhawe akazi muri ubu buryo kenshi bitaramba, kuko hashobora
kuza undi mukobwa akaba ari we ugusimbura.
Rugamba avuga ko kwemera kuryamana n’umukoresha n’aho
bitandukanye no kwicuruza. Ati “Niba nemeye ko boss turi bukore 'affaire'
[Kuryamana] nkabona akazi birutwe njye gutega nk'abandi [Kwicuruza] n'ubundi
niko kazi mba nkoze.”
“Nonese abantu bigurisha si agenda akicuruza
bakamuhereza amafaranga nanjye se kuryamana na boss urumva atazamere akazi. Ni
inyungu zimwe."
Uyu mukobwa avuga ko ikibazo gihari ari uko, igihe
wemeye kuryamana n'umugabo we aguhererekanya n'abandi.
Kuri we, avuga ko nta mukobwa ukwiye kwinjira mu
muziki yumva ashaka amafaranga cyane, ahuwo agomba gukurikira urukundo
rw'umuziki, kurusha kwihutira amafaranga y'ako kanya. Ati “Niba uziko uje gushaka
amafaranga muvandimwe uyashaka icyumweru kimwe ubundi bikaba birabaye.”
Rugamba avuga ko abakobwa bakwiye ababashuka babizeza kubafasha
Rugamba yavuze ko hari ahantu yakoze, umwe mu bakobwa
bakoranaga arirukanwa nyuma y'uko aryamanye n'umukoresha. Ati "Kubera iki?
Kubera nyine boss nyine yaramubonaga akavuga ati uyu mwana azanandaburiza
[Azabivuga]."
Avuga ko nta mukobwa ukwiye guhorana inyota yo kumva
azabaho ari uko ariye iby'abagabo. Avuga ko buri wese akwiye gutegereza,
agaharanira gukora cyane aho gutegereza iby'ubusa.
Mu gihe abandi babyeyi badahita bashyigikira abana
babo mu kazi nk’aka, Rugamba avuga ko umubyeyi we yahise amushyigikira mu nzozi
yari atangiye kurotora.
RUGAMBA YAGARUTSE KU ITANDUKANIRO RIRI HAGATI Y'IHOHOTERWA NO KUBA WUMVIKANYE N'UMUNTU
Atanga urugero, akavuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo
bitewe na Covid-19, yatahaga mu masaha y'urucyerera, ariko umubyeyi we yari
abizi. Ati "Ubundi umubyeyi kugira ngo agutakarize icyizere, ni wowe. Ni
wowe, kuko ntabwo bimuzamo ngo uyu mwana ntabwo nkwiye kumwizera.
Amafaranga 2.5 Frw yegukanye yayaguzemo ikibanza:
Uyu mukobwa aherutse kwegukana miliyoni 2.5 Frw mu
irushanwa 'Mitziig AmaBeats' nyuma y’uko abaye uwa gatatu.
Avuga ko ashingiye ku kuntu abahungu bari bahatanye
bagiye bitwara byagiye bituma atahwa n’ubwoba, ariko ikomeza biturutse ku
myiteguro yabaga yakoze.
Iri rushanwa ryatangiranye na ba Dj 200 baje kuvamo 40
bo mu Ntara enye n'Umujyi wa Kigali, nyuma havamo 10 ari nabo bageze mu cyiciro
cya nyuma.
Muri abo 10 hajemo kubamo 5, hanyuma havamo 3 ari nabo
bahembwe. Yabwiye InyaRwanda ko aya mafaranga yegukanye yahise aguramo
ikibanza.
Ahamya ko ari mu nzira y'iterambere nk'abandi bose.
Ndetse, ko ibitaramo byo gususurutsa ari bicye cyane ari nayo mpamvu aba Dj
batagaragara cyane.
Yavuze ko abategura ibitaramo bakoresha cyane aba Dj
basanzwe 'kuko nibo bacuruza' bituma aba Dj bakizamuka batabasha kubona umwanya
wo kwigaragaza.
Uyu mukobwa avuga ko iri rushanwa rya Miitzig AmaBeats
ryarimo umucyo ashingiye ku mitegurire yaryo kubona abona ko nta kumurengera
kwabayeho.
Avuga ko ryamusigiye ubumenyi. Ati "Ririya
rushanwa ryatumye niga. Namaze ukwezi n'igice mbyukira ku cyuma.”
Rugamba ibyo agezeho uyu munsi abicyesha abarimo Muyoboke Alex, Robert Cyubahiro McKenna, aba Dj bagenzi be bagiye bamuharurira inzira mu rugendo rwe rwo kuvanga imiziki.
Dj Rugamba avuga ko aho ageze hari abashyize itafari ku rugendo rwe, kandi arabashimira
Rugamba yahishuye ko yatswe ruswa y'igitsina n'ubwo aterura neza. Ariko bitewe n'icyo ashaka ntiyahisemo iyo nzira
Dj Rugamba yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa "Mutzig Amabeats" ahembwa miliyoni 2.5 Frw
Rugamba avuga ko amafaranga yegukanye muri iri
rushanwa yamaze kuyaguramo ikibanza mu rwego rwo kwiteza imbere
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ RUGAMBA
VIDEO: Nyatera Bachir-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO