RFL
Kigali

Burundi: Minisitiri w'Intebe yategetse ko umwarimukazi asubizwa ruswa yatanze ngo asubizwe mu kazi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/12/2022 0:02
0


Minisitiri w'Intebe mu gihugu cy'Uburundi yategetse umukozi ushinzwe uburezi muri komini ya Kirundo, gusubiza amafaranga ya Ruswa yahawe n'umwarimukazi ushaka gusubizwa mu kazi.



Minisitiri w'Intebe Ndirakobuca Gervais, kuwa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022 ubwo yasuraga intara ya Kirundo, Umwarimukazi yamugejejeho ikibazo cy'uko yatswe ruswa y'amafaranga ibihumbi 500 by'amarundi kugira ngo bamusubize mu kazi yirukanwemo.

Uwo mugore yavuze ko yirukanwe mu kazi igihe yari arwaje umugabo. Avuga ko ushinzwe uburezi  muri komini Kirundo  yamuhaye amafaranga y'amarundi ibihumbi 300 kugira ngo amusubize mu kazi, mu gihe yasabwaga gutanga ruswa y'amarundi ibihumbi magana atanu.

Ndirakobuca Gervais, Minisitiri w'Intebe w'Uburundi yategetse ushinzwe uburezi muri komini ya Kirundo ko agomba gusubiza  uwo mugore amafaranga ya ruswa yamuhaye, ibijyanye no kumusubiza mu kazi bikazaturuka ku cyemezo cy'ubutabera.

Nshimirimana Domitien ushinzwe uburezi muri Komini ya Kirundo yisobanura kubyo ashinjwa, yavuze ko uwo mwarimukazi yataye akazi baramubura akaba ariyo mpamvu yirukanwe ariko ntiyigeze akomoza kubyo kwaka ruswa uwo mwarimukazi.


Inkomoko: Boneshafm  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND