Kenya: Abapolisi babiri batawe muri yombi bazira kwiba telefoni y'umunyeshuri

Hanze - 06/12/2022 9:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Kenya: Abapolisi babiri batawe muri yombi bazira kwiba telefoni y'umunyeshuri

Abapolisi babiri batawe muri yombi na polisi ya Machakos bakurikiranweho icyaha cyo kwiba telefoni y'umunyeshuri.

Abo bapolisi babiri bakurikinweho icyaha cyo kwiba umunyeshuri telefoni igendanwa. Kevin Sila na David Murungu bafashwe nyuma yo gufata umunyeshuri witwa Moses Kinyanjui wiga muri Kaminuza ya Machakos.

Bivugwa ko Kevin Sila na mugenzi we David Muringu bahagaritse abanyeshuri babiri bo muri kaminuza ya Machakos ubwo berekezaga mu macumbi babamo mu rukerera rwo kuwa mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022, bamaze kubahagarika batangiye kubasaka maze bakura telefoni igendanwa mu mufuka w'umunyeshuri witwa Moses baranamukubita, mugenzi we bari kumwe abibonye akizwa n'amaguru arabasiga. 

Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cya Kenya (DCI), rwatangaje ko abo bapolisi bari kuri moto bahuye n'abo banyeshuri babiri badukira umwe muri bo batangira kumukubita inshyi nyinshi ndetse bamwambura telefoni n'ibindi bintu bihenze yari afite.

Ariko undi munyeshuri bari kumwe ntibabashije kumufata kuko ubwo batangiraga gukubita mugenzi we yahise yiruka avuza induru. Abaturage n'abanyeshuri bigana kuri kaminuza bumvise induru barabatabara. 

Abo bapolisi babonye abaturage bahuruye bagerageje gushaka guhunga ariko ntibyabahira kuko abapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Machakos bahise bahasesekara batabwa muri yombi bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi.

Abo bapolisi bombi nubwo basubije telefoni bibye umunyeshuri, ariko kugeza ubu baracyafunzwe ndetse bakaba bagomba kugezwa mu butabera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...