RFL
Kigali

Bitunguranye Travis Greene ntagitaramiye mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2022 23:48
0


Mu buryo butunguranye, umuramyi mpuzamahanga Travis ntagitaramiye mu Rwanda mu gitaramo 'Kigali Praise Fest' cyari giteganyijwe kuba muri iki Cyumweru.



Travis Greene, yahamije ko atakije i Kigali mu itangazo yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022. Yiseguye ku bakunzi b'umuziki we, avuga ko atazabataramira muri iki cyumweru, gusa abizeza ko umwaka utaha bishoboka.

Uyu muramyi umaze iminsi muri Nigeria, yatangiye avuga ko afite inkuru ibabaje ku Rwanda na Uganda. Yavuze ko ku bw'impamvu zirenze intekerezo ze [ntizisobanutse kuri we], uwateguye igitaramo ntiyigeze agura amatike y'indege imuzana mu Rwanda.

Ni ibintu yise ubunyabwuga bucye, agasaba ko abaguze amatike y'igitaramo basubizwa amafaranga yabo. Ati "Ndasenga ngo promoter [uwateguye igitaramo] nibura azabasubize amatike yanyu". Iyi nkuru yababaje benshi barimo Aline Gahongayire washyize kuri Instagram utumenyetso tw'umutima ushenguwe n'agahinda.

RG Consult yari yateguriye Travis Greene igitaramo mu Rwanda, yatangaje ko ibabajwe no gutangaza ihagarikwa ry'iki gitaramo. Yavuze ko Eloah Rise Ministries yo muri Uganda ariyo yari ifite mu nshingano igitaramo cy'i Kigali n'ibyo muri Uganda, ariko bitewe n'uko itarubahirije amasezerano yagiranye na Travis, byarangiye uyu muhanzi ahagaritse ibitaramo byo muri Uganda no mu Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse mu ijoro ryo kuwa Mbere, RG yavuze ko iri mu biganiro na Travis Greene kugira ngo bemeze itariki nshya y'igitaramo cy'i Kigali kizaba umwaka utaha. Yahumurije abari baguze amatike ibabwira ko yiteguye kubasubiza amafaranga yabo.


Travis yababajwe no kuba atagitaramiye i Kigali

Travis yari gutaramira bwa mbere mu Rwanda kuwa Kane tariki 08 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali. Ku munsi w'igitaramo, itike yari kuzaba igura 15,000 F mu myanya isanzwe, 25,000 Frw muri VIP, 50,000Frw muri VVIP na 450,000 Frw kuri Table y'abantu 10. Yari kuzasangira uruhimbi n'abarimo Gaby Kamanzi na Papi Clever & Dorcas.

Yari kuzaza i Kigali avuye i Kampala muri Uganda aho yari afite ibitaramo bibiri. Icya mbere cyari kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022 muri Imperial Royal Hotel. Kwinjira byari kuba ari amashiringi ibihumbi 150, ibihumbi 100, ndetse na Miliyoni 2 n'igice kuri table.

Kuwa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022 uyu muramyi w'umunyamerika yari kuzakorera igitaramo gikomeye muri Stade nini muri Kampala, Lugogo Hockey Gronds, aho kwinjira byari kuzaba ari amashiringi ibihumbi 30 mu myanya isanzwe ndetse n'ibihumbi 50 muri VIP.

Travis Greene yamamaye mu ndirimbo ‘Nara’ kuva ubwo izina rye riraguka mu buryo bukomeye. Kuva mu 2007 yakwinjira mu muziki, amaze gushyira hanze album eshatu zirimo ‘Stretching Out’ yo mu 2010, ‘The Hill’ yo mu 2015 na ‘Crossover’ yo mu 2017. Anafite ku isoko Extended Play (EP) yise “International”.

Uyu muhanzi waririmbye mu muhango wo kurahira kwa Donald Trump ubwo yabaga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavukiye mu gace ka Delaware ku wa 17 Mutarama 1984, kuri Nyina witwa Charleather Greene, ariko yakuriye mu gace ka Warner Ribins muri Georgia. Se yitabye Imana 1989, hashize imyaka itanu avutse.


Itangazo rya Travis rivuga ko atagitaramiye i Kigali


Igitaramo Travis yari ategerejwemo i Kigali


Igitaramo Travis yari ategerejwemo i Kampala

REBA INDIRIMBO YAZAMUYE IGIKUNDIRO CYA TRAVIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND