Umutoni Ange wahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2019 ari muri batatu batorewe kuzavamo umwe uzahagararira urubyiruko rw’u Rwanda mu Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrurika y’Iburasirazuba (EALA).
Byatangajwe
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2022 mu matora yabereye mu
cyumba (Salle) y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), kuva
saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.
Biteganyijwe
ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda izashyikiriza Inteko Ishinga
Amategeko y’ u Rwanda urutonde rw’aba bakandida batatu batsinze hanyuma
bahitemo umwe uzaba Depite ahagarariye urubyiruko muri EALA.
Abari
bahataniye uyu mwanya bari 36. Inteko itora yari igizwe n’abantu barenga 255.
Byageze ahagana saa tanu kimwe cya kabiri cy’abemerewe gutora ubwo ni ukuvuga
128, bahageze amatora ahita atangira.
Amabwiriza
avuga ko amajwi abarurwa mu ruhame ako kanya abagize inteko itora bamaze
gutora. Niko byagenze.
Abatsinze ni
Iradukunda Alodie ufite amajwi 132, Mugesera Sam ufite amajwi
57 na Umutoni Ange ufite amajwi 46. Ni mu gihe Umwiza Phiona
yabuze amahirwe, kuko yaje ku mwanya wa kane n’amajwi 34.
Nyuma yo
gutorwa, Iradukunda Alodie yashimye Inteko itora ‘kuba yatugiriye
icyizere’, ashima n’abamushyigikiye. Ati “Ngomba kubegera ndetse na bagenzi
banjye mwagiriye icyizere. Icyo nabizeza ni uko turi kumwe. Kandi murakoze
cyane ku cyizere mutugiriye. Murakoze cyane”.
Uyu mukobwa
avuga ko aramutse abaye Depite ahagararira urubyiruko muri EALA yarufasha
kwishakamo ibisubizo ku bibazo bahura nabyo; urubyiruko nk'abafatanyabikorwa
aho kuba abagenerwabikorwa, koroherezwa kubona amakuru, gukoresha amahirwe yose
ahari.
Aba batsinze
bavuye muri 36 barimo nka Gatabazi Davis, Icyingenzi Gerard, Imanarabaruta
Honore [Yabaye Umukandida mu ba Depite b’u Rwanda, avuga ko yiyamamaje habura
gato ngo abe na Visi-Mayor], Hakizimana Jean Paul, Usanase Grace, Irafasha
Florence, Hakizimana Emmanuel, Mutoni Aline, Ndagijimana Emmanuel;
Mutesi
Celine, Muhire Blaise, Mutijimana Olivie, Nkundineza Phocas, Ishimwe Pacifique
[Ni Gitifu w’Akagari muri Rubavu], Gatete Theophille, Ngabonziza Chriss Marie
[Akora muri Canal Box, yanakoze muri Star Times],Ndibwirende Valens
[Akora cyane mu isesengura mu bitambuka mu ikinamuco Musekeweya], Umuhoza
Denyse, Tuyishimire Joseph [Kuri Kandidatire ye yayishyigikiye ‘Harerimana ku
bw’imigabo n’imigambi namwumvanye’];
Kankazi
Odeta, Kayitare Edouard [Afite Masters muri Science, ], Umutoniwase Alice
[Yize mu Bushinwa anayobora Diaspora y’Abanyarwanda], Niyomukiza Honore, Misago
Florien [Afite Certificat yakuye muri Korea], Nshimiryayo Jean de Dieu [Asanzwe
ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari], Ndacyayisenga Theogene n’abandi.
Ubwo yari
imbere y’inteko itora, Umwiza Phionah utabashije gukomeza yavuze ko yabaye
igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, anahagararira u Rwanda muri Miss
University Africa, aho yabaye igisonga cya Mbere.
Uyu mukobwa
yanavuze ko yanashinze Umuryango Ntitubahane Initiative ufasha abana
batishoboye n’abandi.
Ange Umutoni wahagarariye
urubyiruko mu muryango wa Afrurika y’iburasirazuba nk’ambasaderi
w’urubyiruko ( EAC Youth Ambasador), yavuze ko arajwe ishinga no gufasha urubyiruko kugira
amakuru ku mibereho, kubona amakuru ajyanye no gukorera sitaji mu bihugu byo
muri EAC, gukangurira urubyiruko rwihatira kujya mu mirimo itandukanye
n’ibindi.
Imihigo
benshi muri uru rubyiruko bavuze ishingiye ku gukorera ubuvuzi urubyiruko mu
mishinga y’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi. Inibanze kandi guhuza urubyiruko
rwo muri Afurika y’Iburasirazuba, gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka,
guteza imbere uburinganire n’ibindi,
Abenshi muri
uru rubyiruko bahatanye muri aya matora, basanzwe bafite akazi mu bigo bitandukanye,
mu nzego za Leta n’ahandi.
Harimo
abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu ya Kaminuza [Master’s], abafite
icyiciro cya kabiri cya Kaminuza [Bacherol’s Degree] n’abandi.
Mbere yo
kwiyamamaza babwiwe ko umukandida atemerewe kwiyamamaza akoresha ruswa,
kwirinda imvugo zisebya mugenzi we, gushingira ku ivangura n’amacakubiri,
kwiyamamaza mu gihe cyangwa binyuranyije n’amabwiriza, kwiyamamaza yisunze
umutwe wa Politiki n’ibindi.
Uhereye ibumoso: Iradukunda Alodie [Ni we wabaye uwa mbere n'amajwi 132], Mugisha Sam [Yabaye uwa kabiri n'amajwi 57] ni mu gihe Umutoni Ange [Yabaye uwa Gatatu n'amajwi 34]
Iradukunda Alodie [Ni we wabaye uwa mbere n'amajwi 132]
Mugisha Sam [Yabaye uwa kabiri n'amajwi 57]
Umutoni Ange wahatanye muri Miss Career Africa 2019 [Yabaye uwa Gatatu n'amajwi 46]
Hakizimana Peter na Uwimana Eugenie, abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bifashishijwe mu kubara amajwi y'abatoye kugeza hamenyekanye uwatsinze
Abakandida 36 nibo bahataniraga guhagararira urubyiruko muri EAL
Rutatika Jean de Dieu yabanje kwibutsa abakandida ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe mu gihe cyo kwiyamamaza- Ni Umukozi wa Komisiyo y’Amatora, akaba ari nawe wari uhagarariye amatora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Bwana Munyaneza Charles, yitabiriye igikorwa cyo guhitamo abahagarariye urubyiruko
Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 ntiyahiriwe n’urugendo rwo guhagarira urubyiruko muri ELA- Yabaye uwa kane
AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO