Kigali

Hatangijwe ‘Fondasiyo YB’ igamije kusa ikivi Yvan Buravan yasize

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/12/2022 17:35
0


Kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro Yvan Buravan ndetse no mu rwego rwo gukomeza ibikorwa yakoze akiraho, nk’uko tubikesha ibisobanuro muryango we wageneye itangazamakuru.



Mu ibaruwa irambuye uyu muryango wageneye itangazamakuru yagiraga iti “Dushyize imbere gusigasira umuco wacu ndetse no kurinda umuryango nyarwanda indwara zibasira ubuzima, binyuze mu muryango YB Foundation. 

Hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri YB Foundation harimo TWANDE; Gahunda z'umuco Buravan yatangije umwaka ushize ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana n'umuvuduko w'indwara ya Cancer mu Rwanda.

Umuryango wa Buravan ndetse nabarebereraga inyungu ze bazakomeza gukorana, mu gushyira mu bikorwa imishinga yasize binyuze muri YB Foundation.

Byahoze ari umuhamagaro wa Buravan gukorana n’indi miryango mu gufasha abandi. Gukora byinshi, kurota byinshi ndetse no kwiga byinshi.

Uyu muryango ufite inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza hadatekerezwa. Ibigwi by'inshingano, gukorera mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.’’

Ni umushinga Buravan yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na ‘Imbuto Foundation’, binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.


Ikirango cya Foundation YB

Buravan yari akunzwe n'abatagira ingano








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND