RFL
Kigali

Ruti Joël yasogongeje abantu album yitiriye umubyeyi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2022 8:02
0


Umuririmbyi wubakiye umuziki we kuri gakondo y’Abanyarwanda, Ruti Joël yaririmbiye zimwe mu ndirimbo zigize album ye nshya yitiriye umubyeyi we abitabiriye igitaramo cya mbere cy’iserukiramuco rizwi nka ‘Seka Fest’ , cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center.



Iki gitaramo cyari cyateguriwe Ntarindwa Diogène uzwi nka “Atome”, ariko yahisemo ko azahurira ku rubyiniro na murumuna we mu buhanzi Ruti Joël.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 23 Ukwakira 2022, Ntarindwa yavuze ko n'ubwo badakora injyana zimwe hari byinshi bahuje, ariko kuva bamenyana bahuza muri byinshi mu nganzo. ‘Atome’ yavuze ko Ruti Joel 'anyibutsa umusore watuvuyemo Buravan'. Ati "Twarahuye, turahuza cyane."

Yavuze ko Ruti Joel nawe yifuzaga ko igihe kimwe bazahurira ku rubyiniro, kandi yahoze yifuza ko umunyarwenya wese wo mu Rwanda yumva ko gutera urwenya bidasaba kuvuga ku bantu runaka, ahubwo bisaba kwiyizera 'ku buryo wagikora' udakeneye undi muntu.

Ubwo yari ahawe umwanya, Ruti Joel yabanje kuganira na Ntarindwa mu rurimi rw’igiswahili nk’abantu batari baherukanye, ubundi aranzika mu nganzo.

Yaririmbye indirimbo ye yise ‘Igikobwa’, ‘Low Key’ ya Buravan babanye igihe kinini, n’izindi.

Uko yaririmbaga ni nako ku nyakiramashusho hatambukaga ubutumwa bugaragaza album ye nshya, yise ‘Musomandera' (Izina rya Mama we). Uyu musore yavuze ko iyi album yumvikanisha urukundo rw’umubyeyi we. Ati “Ntakiruta umubyeyi. Aransumba, akandera kandi arera. Urukundo rwe… kandi turasa, kandi ari hano.”

Yabwiye abafana be n’abakunzi be ko iyi ari album ari kubategurira, kandi ‘ibikubiyemo byose ni urukundo rwe cyane. Ntacyasha kirimo. Rurera ni igitare. Ni nk’urukundo Musomandera yakunze Rumata [izina rye], ni nk’urwo u Rwanda rwadukunze’.”

Mu ndirimbo yaririmbye zizumvikana kuri album ye harimo ‘Rukundorwera’. Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwitirira album ye umubyeyi we mu kumvikanisha urukundo ‘rudafite icyasha rwera wabwira buri wese ukunda Igihugu, umubyeyi n’umugore.

“Urukundo rudafite umwanda mu magambo meza asukuye y’ikinyarwanda n’ijyana Gakondo iyaherekeje.”

Uyu muhanzi avuga ko Album ye yakozweho na Producer X On the Beat, inononsorwa na Made Beats usigaye abarizwa mu Bwongereza.

 

Ruti Joel yaririmbye mu iserukiramuco rya ‘Seka Fest’, ahurira ku rubyiniro na Ntarindwa Diogene “Atome” wamutumiye

 

Ruti yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye nshya yitiriye umubyeyi we “Musomandera” 

Ruti yavuze ko mu ntangiriro za Mutarama 2023 ari bwo azashyira hanze iyi album 

Ruti yavuze ko iyi album yihariye- kandi izumvikanisha urukundo rw’umwana n’umubyeyi n’Igihugu


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'LOUD SOUND MUSIC' YA RUTI JOEL NA KENNY K

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND