Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka “Atome” cyangwa “Gasumuni”, yongeye gutembagaza abantu binyuze mu gitaramo cyihariye yateguriwe cy’iserukiramuco ‘Seka Live’, aho yagarutse kandi yitsa cyane ku ngingo zitandukanye zigezweho cyane muri ubu buzima.
Uyu mugabo yateye urwenya mu gihe cy’amasaha arenga
abiri ari wenyine mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro
ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.
Uyu munyarwenya waboneye benshi izuba yunganiwe na Patrick
Rusine wakinnye mu ijwi ry’uwayobotswe n’agatama, Jules William [Julius Chita] wakinnye
mu mwanya wa Rutamu Elie Joe yogeza umupira wayobowe n’umusifuzi Mukansaga
Salim n’abandi.
Byageze n’aho yifashisha umunyarwenya wabaye
umunyamakuru Nkusi Arthur ubwo yabwiraga abitabiriye iki gitaramo impamvu
atarashaka umugore.
‘Atome’ yabanjirijwe ku rubyiniro na Nkusi Arthur
wabanje gushyushya abantu binyuze mu rwenya rutandukanye yari yateguye rwibanze
ku kuntu abasirikare batandukanye cyane n’abasivile.
Ubwo yakiraga ‘Atome’, Nkusi yavuze ko bimuteye ishema
kuba "umuntu nakuze mfatiraho urugero" yemeye kuza gutaramana natwe muri iki
gitaramo. Ati “Birashimishije cyane. Mumfashe tumwakire.”
Ageze ku rubyiniro, Ntarindwa Diogène yashimye Nkusi
Arthur ku bwo gushyira imbaraga mu bitaramo by’urwenya, avuga ko bikomeza
uruganda rw’imyidagaduro muri rusange.
Avuga ko yari amaze igihe adataramira Abanyarwanda
kubera impamvu zitandukanye birimo n’ibitaramo yari amaze igihe akorera hanze
y’igihugu.
Yatangiye gukirigita ahantu ahereye ku rwenya
rw’Umunsi Mukuru yitabiriye wahariwe ikirayi (Cyo kurya) wabereye mu Karere ka
Musanze mu Majyaruguru.
Ntarindwa yavuze ko abasizi basingije ikirayi biramutungura.
Bakoresha ikinyarwanda cyumutse nk’icya Bamporiki Edouard ufungiye mu rugo muri
iki gihe.
Uyu mugabo yavuze ko ari umukristu mu Itorero Women Foundation Ministries, kandi ni amahitamo ye. Avuga ko ajya abura aho akwirwa, iyo Umushumba w’Itorero ababwiye kubwira uwo bicaranye ngo ‘Ni njye wa mugore’.
Yanagarutse ku mbwa atunze mu rugo, aho hari igihe yamuteranyije n’abaturanyi
be ishaka kubarya.
Abantu bongeye gutembaraga kandi ubwo yitsaga ku
mpamvu atarashaka umugore. Yavuze ko abo mu muryango we bamwibukije igihe
kinini gushaka umugore ‘ariko barararambiwe barabike’.
Yahamagaye ku rubyiniro Nkusi Arthur hanyuma amubaza
uko umugore we yitwa undi nawe ati yitwa ‘Ntarindwa’, kandi na ‘Atome’ niko
yitwa. Ati “Ubwo murumva impamvu.” Uyu munyarwenya yahise avuga nawe yiteguye
kurushinga n’umukobwa witwa Mukankusi.
Ntarindwa yifashishije indirimbo zitandukanye mu
kumvikanisha umunezero watashye mu mutima wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince
Kid nyuma y’uko afunguwe.
Yakoresheje indirimbo nka ‘Happy Day’, ‘Don’t worry be
Happy’ n’izindi mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’uko Imana yaciye inzira.
‘Atome’ kandi yagarutse kuri Bamporiki Edouard
wakiriye ‘indonke’ bituma akurikiranwa n’inzego z’ubutabera muri iki gihe.
Yanagarutse kuri Mugabekazi Liliane wafunzwe nyuma
y’uko agaragaye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena yambaye imyenda
itaravuzweho rumwe.
Agirana inama Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya
gatatu cya Miss Rwanda 2017 kuzifashisha Mugabekazi Liliane ikindi igihe ubwo
azaba ahatanye mu irushanwa ryo gusiganwa ku mudoka akunze kugaragaramo.
Ntarindwa yagarutse ku myitwarire itandukanye y’ingagi
zo mu Rwanda n’izo muri Congo, uburyo indaya zazamuye ibiciro kubera intambara
yo mu Burusiya no muri Ukraine, ukuntu abantu bavuze igifaransa ubwo Perezida
Macron yasuraga u Rwanda n’ibindi.
Uyu mugabo yunamiye kandi Buravan witabye Imana. Avuga
ko indirimbo ze zumvikanye ahantu henshi kandi mu bihe bitandukanye. Yavuze ko
Buravan ‘yatweretse ubuzima budasanzwe n’imibare yihariye.
Ni ku nshuro ya gatatu habaye iserukiramuco ry'urwenya
'Seka Fest'. Mu 2018 nibwo ryatangijwe mu Rwanda, ritangira ribera muri 'Bus'
zikorera mu byerekezo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe umunyarwenya Mukuru yari Klint the Drunk, wo
mu gihugu cya Nigeria. Mu 2019, umunyarwenya Mukuru yari Basket Mouth wo muri
Nigeria, aho yagaragiwe n'abarimo Salvador, Eric Omondi n'abandi.
Iri serukiramuco riba mu gihe cy'iminsi ibiri. Ku
munsi wa mbere, abanyarwenya bo mu Rwanda nibo basusurutsa abantu, hanyuma ku
munsi wa kabiri hakora abanyarwenya babiri.
Kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, hategerejwe umunsi wa kabiri w’iri serukiramuco ritegerejwemo abanyarwenya barimo Loyiso Gola na Celeste Ntuli, Dr. Ofenekwe, Dr. Hillary Okell [Aherutse i Kigali mu gitaramo na Anne Kansiime] na Salvado bo muri Uganda ndetse na Kigingi wo mu Burundi.
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yataramiye ‘bwa mbere’ muri Seka Fest nyuma y’igihe yitabira ibitaramo bya Seka Live
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yavuze ko yishimira umusanzu wa Nkusi Arthur mu guteza imbere abanyarwenya
Ntarindwa Diogène yateye urwenya ku ngagi zo mu Rwanda, imibanire y’u Rwanda na Congo n’ibindi
Ntarindwa Diogène yavuze ko iwabo bamwishyuje ubukwe bihumira ku mirari ubwo Nkusi Arthur yashakaga umugore bitiranwa
Ntarindwa yagarutse cyane ku ba depite baherutse kwegura mu Inteko Ishinga Amategeko kubera impamvu bavuga ko ari ‘bwite’
Seka Fest yasize urwibutso muri benshi bayitabiriye…. Yabereye muri Kigali Convention Center
Ntarindwa yagarutse ku kuntu gusetsa Perezida Kagame
hari aho byamutambukije
Ntarindwa Diogene ari kumwe n'umuririmbyi Ruti Joel ku
rubyiniro mu iserukiramuco 'Seka Fest'
Umushyushyarugamba uzwi nka Mc Nario ni umwe mu
batacitswe n'iki gitaramo cy'urwenya
Ruti yaririmbye acurangiwe gitari na Clement uherutse
kwinjira mu bahanzi atangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ze bwite
Ruti Joel yifashishije indirimbo zitandukanye ziri
kuri album ye nshya ye nshya
Ruti yarrimbye indirimbo 'Igikobwa', iya Buravan
n'izjndi
Nyuma y'iki gitaramo, Ntarindwa yaganiriye n'abantu
batandukanye bari baje kumushyigikira
Umunyarwenya Rusine Patrick wafashishije Ntarindwa
Diogene ku rubyiniro
Byari ibyishimo ku barimo Sandrine Isheja bitabiriye
iki gitaramo 'Seka Fest'
Umunyamakuru Julius Chitta washinze Chitta Magic
yafashije 'Atome' muri iki gitaramo
Japhet na Etienne bagize itsinda 'Bigomba Guhinduka' bashyigikiye 'Atome' muri iki gitaramo
Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss
Rwanda 2017
Abanyarwenya bagezweho muri iki gihe Fally Merci na
Patrick Rusine
Jules Sentore uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Agafoto’ ni
umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Nep Djs yifashishije indirimbo zitandukanye cyane
cyane izo mu Rwanda basusurutsa benshi
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera ari kumwe n’umugabo we Kagame Peter
Nkusi Arthur yashimye 'Atome' ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere uruganda rwa 'Comedy' mu Rwanda
AMAFOTO: Nathaniel Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO