Dj Fully Focus uri mu ba Dj bakomeye mu gihugu cya Kenya, yashyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki Album yise “African Ambassador” yahurijeho abahanzi bakomeye barimo nka Davis D, Vanessa Mdee, Ya Levis na Bien-Aimé Baraza wo muri Sauti Sol.
Fully Focus usanzwe uzwi mu ndirimbo zirimo nka “Dimension”,
kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2022, ni bwo yatangaje ko yasohoye album
ye nshya.
Yabwiye InyaRwanda ko yifashishije Davis D kuri album
ye ‘kubera ko ari umuhanzi ukomeye kandi ugezweho’.
Uyu mugabo avuga ko yifashishije abahanzi batandukanye
kugira ngo yereke Isi yose umwihariko w’umuziki wa Afurika (Afrobeat) no kwereka
abantu ‘abahanzi nizere ko ari bo bazaba bakomeye ejo hazaza muri Afurika’.
Iyi album iriho indirimbo 10. Nka 'Rush' yakoranye na
Nyashinski (Kenya), Fik Fameica (Uganda) na Vanessa Mdee (Tanzania); 'Banana'
yakoranye na Davis D, 'Another One' na Kuami Eugene wo muri Ghana, 'Olodo' na
Niniola (Nigeria) na Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo, 'Longwa' yakoranye na
Ya Levis wo muri Congo;
'Sababu' na Llumi, 'Dimenshion' na Bien-Aime, 'Container'
na Slap Dee wo muri Zambia, A.Y na Jorzi, 'Complete me' yakoranye na Djodje
ndetse na 'Luv you' yakoranye na Scarr.
Mu kiganiro ’10 over 10’ cya Citizen Tv, Fully
Focus yavuze ko umuziki wa Kenya ugeze ku ntera ishimishije, ariko
haracyakenewe gukomeza gukora indirimbo ziri ku rwego rwiza ku buryo zishakira
isoko ku rwego Mpuzamahanga.
Indirimbo ‘Dimension’ yakoranye na Bien-Aime wa Sauti
Sol iherutse kugaragara mu ndirimbo 100 nziza ku rubuga rwa Apple no kuri
Youtube muri Kenya.
Aba bahanzi bombi bize ku ishuri rimwe mu mashuri
yisumbuye, kandi barakonye cyane. Ubwo bari bamaranye imyaka umunani baziranyi,
Fully Focus yafashije itsinda rya Sauti Sol kujya gutaramira ku nshuro ya mbere
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Album ye yashyize ku isoko yumvikanaho indirimbo ziri
mu njyana ya Afrobeat ndetse na Amapiano. Avuga ko gukorana na ba Producer
batandukanye byamufashije kumenya ibicurangisho bitandukanye by’umuziki n’uburyo
indirimbo zikorwa.
Fully Focus ni umunya-Kenya ariko ubarizwa mu Mujyi wa
Atlanta muri Amerika. Yigeze kuvuga ko ubwo yajyaga muri USA ari kumwe
n’umuvandimwe batwaye imyenda micye biyumvisha ko bazagera muri Amerika bakayibonera
ubuntu ariko siko byagenze.
Avuga ko atigeze amenya Se, kuko yatandukanye
(Divorce) na Nyina ubwo yari akiri muto. Akavuga ko yakunze umuziki kubera ko
Nyina yakundaga kumubwira ko akunda gusohokera ahantu akishimana n’abandi.
Uyu musore avuga ko yagiye asimbuka ibipangu by’ishuri
agiye kumva umuziki, akurana urukundo rwawo kugeza ubwo yiyemeje no kujya
awumva anawumvisha abantu.
Yashimangiye ko kuvanga umuziki nta muntu wigeze
abimwigisha. Yabwiye ikinyamakuru Tag Magazine ati “Kubera ko umuziki ari
ibintu numvaga nkunze, uko namaraga igihe kinini ndiwumva ni nako nabaga ndi
kwiga kuwuvanga. Uko narushagaho kuwumva niko niyunguraga ubumenyi cyane.”
Fully uherutse gutaramira i Kigali avuga ko ubuzima
bwe yabwubakiye ku bintu bitatu: Gukunda ibyo ukora, gushikama n’abantu. Avuga
ko ibyo agezeho abicyesha abantu bagiye bamuhuza n’abandi.
Dj Fully Focus yashyize hanze album ye nshya yise ‘African Ambassador’ iriho indirimbo 10. Yari amaze imyaka ine ayikoraho
Fully Focus yavuze ko yakoranye indirimbo na Davis D kubera ko ari umuhanzi ukomeye
Fully avuga ko abahanzi bakoranye abafitiye icyizere cy’ahazaza mu rugendo rwabo rw’umuziki
Fully amaze igihe avanga umuziki mu bikorwa bitandukanye. Yahuye n’abahanzi bakomeye ku Isi, kandi aharanira guteza imbere umuziki wa Afurika cyane cyane injyana ya Afrobeat
Urutonde rw'indirimbo ziri kuri album ya Fully Focus
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BANANA’ YA FULLY FOCUS NA DAVIS D
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIMENSION’ YA FULLY FOCUS NA BIEN AIME
TANGA IGITECYEREZO