RFL
Kigali

Bushali yongeye guserukana umuhungu we, yerekana ko bizagorana kubona utigisa BK Arena nka we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/12/2022 1:31
0


Umuraperi umaze kuba ubukombe, Bushali waserutse yambaye imyambaro nk'iya gakondo y’abatuye ku mugabane wa Aziya cyane cyane mu Bushinwa, yashyuhije abantu karaha, yongera kwerekana ikimugira umwami w’injyana ya Kinya Trap ko ari ugushobora.



Ni mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta Live Concert cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena. Ubwo Bushali yageraga kuri stage, habanje kuzimywa amatara hazamurwa ibirimi by’umuriro mu kwakira umwami wa Kinya Trap. Yakiriwe kuri Stage ku isaha 23:54.

Yongeye kandi kuzana n’umuhungu we bari bambaye kimwe. Ubwo yageraga ku ndirimbo yise ‘Bahabe’ abantu babyinnye muri za mbyino zimeneyerewe za Trap. Nk'uko byari byitezwe kandi indirimbo Bushali yise 'Mukwaha' yafashije cyane abitabiriye.

Ageze ku ndirimbo nyirizina yitwa ‘KinyaTrap’, abafana ibyo banywaga babitereye hejuru na we aryama ku butaka ngo arusheho kubashimisha, ari nako ajyana n'umurindi w'abakunzi be batari bacye.

Uyu mugabo uri muri bacye bashobora gutigisa inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena, indirimbo ze zirakunzwe cyane. Iyitwa ‘Ni Mwebwe’ iri mu zitazibagirana mu mateka ya Kigali Fiesta Live bitewe n’uburyo yatigishije bikomeye iyi nyubako.

Ku isaha ya saa 00:17 nib wo Bushali yavuye ku rubyiniro bigaragara ko abantu bagikeneye ku mwumva nubwo amasaha yari amaze gukura.

Bushali arakunzwe bikomeye!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND