Kigali

Igikombe cy’Isi: Ghana yasezerewe, Cameroon itaha yemye nyuma yo gutsinda Brazil

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/12/2022 21:22
0


Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.



Kugeza ubu umubano hagati y'abareba Televiziyo mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA), ukomeje kurushaho kuba mwiza, kubera igikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

Mu makipe ahagarariye Afurika, Ghana na Morocco hagendewe ku mibare n’umwanya zariho mu matsinda muri iki gikombe cy’Isi, ni zo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri 1/8 cy’Irangiza.

Bidatunguranye, Morocco yakatishije itike, hiyongeraho na Senegal nayo yatunguranye itsinda Equateur yari iyoboye itsinda barimo rya mbere.  

Ghana yagerageje kwihorera biranga, gusa yari mu makipe ya Afurika yagaragaje kurwana

Andi makipe yari atahiwe kumenya uko bigenda yo ku mugabane w’Afurika, ni Ghana na Cameroon, gusa Ghana yahabwaga amahirwe menshi kuko mu itsinda yarimo yari ku mwanya wa kabiri, mu gihe Cameroon yo yasabwaga imibare myinshi yo gutsinda ikipe ya Brazil kandi ikayitsinda ibitego biri hejuru ya 2 nabwo bigaturuka kuba Ubusuwisi bwatsinzwe mu mukino nabo bakinaga muri iri tsinda.

Uyu mukino wa Ghana na Uruguay watangiye nyuma y’inkundura y’amagambo ashingiye ku mateka ibihugu byombi bifitanye kuko byahuriye mu Gikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010 warangiye Ghana isezerewe kuri penaliti.

Nyuma y’imyaka 12 Luis Suarez akuyemo igitego cya Ghana cyayibujije itike yo kujya muri ¼, ni we wari kapiteni muri uyu mukino watangiranye ishyaka ryo hejuru.

Uruguay yaritse ariko biranga birangirira mu marira

Bitewe n’aya mateka rero uyu mukino watangiye amakipe yose ari hejuru, Ghana yanyuzagamo igasatira izamu rya Uruguay binyuze ku bakinnyi bayo barimo Jordan Ayew ariko nta buryo bufatika yabonye.

Ku munota wa 16, ni bwo Jordan Ayew yateye ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na Sergio Rochet Alvarez ariko Mohammed Kudus ashatse kuwusongamo umunyezamu amukoraho hatangwa penaliti yatewe na André Ayew Dede ishyikira mu biganza by'umunyezamu wa Uruguay.

Amateka yisubiyemo kuko penaliti ya Ghana mu 2010, yatewe na Asamoah Gyan yayikubise umutambiko w’izamu, umupira ujya hanze. 

Senegal n'ubwo itari ifite Sadio Mane yabashije kubona itike ya 1/8

Guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Ghana bari beza mu minota ya mbere, byatumye Luis Suarez atanga undi mupira mu rubuga rw’amahina, Giorgian de Arrascaeta ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 26 w’umukino. 

Ghana yavuye mu mukino byatumye nyuma y’iminota itanu gusa Suarez yongera gutanga undi mupira kuri Giorgian de Arrascaeta, na we awushyira mu izamu bitamugoye. Uku ni na ko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ghana itarabasha kugaruka mu mukino ngo ishake uko yishyura ibitego yatsinzwe.

Umukino waje kurangira gutyo Ghana isezererwa ityo na Uruguay, gusa nubwo iyi kipe ya Suarez yatsinze nayo ntiyakomeje kuko ku kindi kibuga Portugal ya Cristiano Ronaldo yari yatsinzwe n’ikipe ya Koreya y’Epfo nayo itarahabwaga amahirwe muri iri tsinda ibitego 2-1, ibi byahise bituma Ghana na Uruguay zitaha. 

Cameroun yatsinze Brazil ariko birangira itashye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND