RFL
Kigali

As Kigali iraranye umujyi nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports ibitego 4-2 - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/12/2022 18:10
0


As Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2, ihita ifata umwanya wa mbere by'agateganyo.



Umukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM, usize Kiyovu Sports itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma y'ibitego 4 As Kigali yayitsinze iturutse inyuma. 

Mbere y'uko umukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka Muramira Gregoire wayoboye Isonga FA akaba yaritabye Imana kuwa Gatanu 

Kiyovu Sports niyo yatangiranye imbaraga ndetse n'umushamaduko wo gushaka igitego hakiri kare, byaje ko kuyihira kuko ku munota wa 7 gusa Erissa Ssekisambu yari yafunguye amazamu. As Kigali yari yatinze kugera mu mukino nk'umwana watinze mu kizamini, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 10 gitsinzwe na Thierry Ndayishimiye. 

Kiyovu Sports yagumye kotsa igitutu As Kigali ariko nayo itangira kugaruka mu mukino buhoro buhoro. Ku munota wa 28, Mugheni Fabrice yaje gutsinda igitego cya mbere cya As Kigali cyanashyize iherezo ku mbaraga Kiyovu Sports yari yatangiranye umukino. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iyoboye umukino n'ibitego 2-1 cya As Kigali. 

Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri niho habaye ibisa n'ibitangaza kuko As Kigali yagarutse mu mukino isa nk'aho yabaye nshya, ku munota wa 59 gusa Laurence Juma yaje gutsindira As Kigali igitego cyo kwishyura, Kiyovu Sports ikomeza kuyoberwa ibiri kuyibaho.

Kuva ku munota wa 60 umukino wabaye uwa Hussein Shabani TChabalala waje gutsinda ibitego 2 byatumye ijoro riba umukara kuri Kiyovu Sports. Igitego cye cya mbere kikaba n'icya gatatu cya As Kigali, yagitsinze ku munota wa 70, mu gihe ku munota wa 84 yashyizemo agashinguracumu Kiyovu Sports itaha yubitse umutwe. 

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga 

Kiyovu Sports yahise itakaza umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma y'umukino wa Gasogi United yatsinzwemo ibitego 3-2. As Kigali yahise ifata umwanya wa mbere by'agateganyo n'amanota 23 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports izakina kuri iki cyumweru.

Indi mikino yabaye, Police FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, naho Sunrise FC i Nyagatare itsinda Espoir FC ibitego 2-0. Ku wa 5 Gasogi United yari yanganyije na APR FC ubusa ku busa, Mukura Victory Sports itsinda Marine FC ibitego 6-0. 

Erisa Ssekisambu yishimira igitego yari amaze gutsindira Kiyovu Sports, gusa nyuma yaho byari amateka 

Abafana ba As Kigali batangiranye agahinda 

Abafana ba Kiyovu Sports baje kwakira abafana ba As Kigali mu kababaro 

Casa Mbungo Andre afite umwanya wa mbere kuva shampiyona yatangira 

Alain Andre utoza Kiyovu Sports akomeje kubihirwa 

Tuyisenge Jacques ahanganiye umupira na Ndayishimiye Thierry 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND