RFL
Kigali

Karisimbi Entertainment Awards: Oda Paccy, Nel Ngabo na Alyn Sano mu bamaze gutorwa cyane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2022 14:52
0


Mu gihe habura iminsi 16, amatora yo kuri internet mu bihembo “Karisimbi Entertainment Award&Fashion Show 2022” akarangira, abahanzi barimo Oda Paccy, Nel Ngabo na Alyn Sano bayoboye abandi muri iki cyiciro kizashingirwaho hatangwa ibikombe.



Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) barimo nka Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Miss Jojo na The Ben bo mu Rwanda.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda. Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’abandi.

Abantu 316 ni bo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw, aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi bihembo bitangwa.

Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, azarangira ku wa 20 Ukuboza 2022. Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 26 Ukuboza kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi bihembo ‘bigamije gushima umuhate n’umurava abari mu ruganda rw’imyidagaduro bagaragaza’, by’umwihariko abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko ibi bihembo byatangiriye ku babarizwa muri EAC, ariko intego ni uko bizaguka bikagera no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Akomeza ati “Kandi abahanzi bo muri Afurika nibo bafitanye indirimbo nyinshi n’abahanzi Nyarwanda."

Kugeza ubu mu cyiciro 'Rwandan Male Artist of the year', Nel Ngabo ni we ufite amajwi menshi aho agejeje amazwi 11. Mu cyiciro 'Rwandan Female Artist of the year' Alyn Sano ayoboye abandi n'amajwi 105.

Mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka (Song of the year), Afrique ni we uri imber n'amajwi 10. Mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka (East African Female Artist of the year) gihatanyemo Butera Knowless nta n'umwe uragira ijwi.

Mu cyiciro 'East African Male Artist of the year' Bruce Melodie ni we ufite ijwi rimwe. Mu cyiciro 'Legend Hip Hop Artist of the year' umuraperikazi Oda Paccy witegura gusohora Extended Play yise 'Imbere muri njye' ni we ufite amajwi menshi, kuko agejeje amajwi 860.

Dj Brianne ni we uri imbere y'abandi mu cyiciro 'Female Instagram Influencer of the year' aho yagize ijwi rimwe. Mu cyiciro 'Traditional Music Band of the year' Itorero Iganze Gakondo n'iryo rifite amajwi menshi aho bagejeje amajwi 5.

Mu cyiciro 'Entertaiment Radio Male Presenter of the year' MC Tino ni we ufite amajwi menshi aho agejeje 374. Dj Kelly ni we ufite amajwi mu cyiciro 'Dj of the year' aho agejeje amajwi 103.

Mu cyiciro 'Sports Presenter of the year', Mucyo Antha ayoboye abandi n'amajwi 145. Ange Da Baby uzwi cyane mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi ni we uyoboye abandi mu cyiciro 'Video Vixen of the year' aho agejeje amajwi 34.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI IBI BIHEMBO 

Umuraperikazi Oda Paccy ayoboye abandi mu cyiciro ‘Legend Hip Hop Artist of the year’ 

Nel Ngabo wo muri Kina Music ayoboye abandi mu cyiciro ‘Rwandan Male Artist of the year'

 

Alyn Sano ni we uri imbere mu cyiciro ‘Rwandan Female Artist of the year' 

Umuhango wo gutanga ibihembo ‘Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show’ uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND