Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu bahiriwe n’umuziki muri iki gihe yamaze kugera i Kigali, aho yatangaje ko bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda azi barangajwe imbere na Bruce Melodie na Ish Kevin kandi bari mu biganiro biganisha ku gukorana indirimbo.
Yabibwiye itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 1 Ugushyingo 2022, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali i Kanombe.
Ategerejwe mu gitaramo gikomeye cyiswe "Kigali Fiesta
Live Concert" kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 mu nyubako y’imyidagaduro
ya BK Arena.
Ni ubwa mbere agiye kuharirimbira, kuko muri
Gashyantare 2020 yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoreye ahazwi nka Camp Kigali.
Icyo gihe yari yatumiwe na RG Consult Inc, kuri iyi nshuro agaruwe na East African
Promoters.
Umunyamakuru yamubajije niba hari abahanzi bo mu
Rwanda azi. Asubiza ko azi cyane umuraperi Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie.
Yavuze ko n’ubwo atumva neza ibyo baririmba ariko
abakundira uburyo bitwara mu ndirimbo (Ibizwi nka Vibes). Joeboy wakunzwe mu
ndirimbo zirimo nka ‘Alcohol’, avuga ko aba baririmbyi bombi bagiranye
ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.
Joeboy ati “Yego! Nanyuzwe na Ish Kevin
[Arabishimangira] ndetse na Bruce Melodie. Ntabwo numva neza ibyo aririmba
ariko nakunze ‘vibes’ ze. Yego! Ndi mu biganiro nabo.”
Uyu muririmbyi yavuze ko ‘buri gihe nishimira kugaruka
mu Rwanda’. Yavuze ko yakunze u Rwanda, ibiryo by’aho, abanyarwanda n’ibindi
bituma ahora yumva yagaruka.
Yavuze ko igitaramo cyo ku wa Gatandatu ategerejwe
kizasiga ‘urwibutso’ kuko yiteguye bihagije.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Joeboy
yavuze ko emPawa Africa ya Mr Eazi abarizwamo, ari umuryango wahinduye ubuzima.
Uyu musore agaragaza atabona amagambo yumvikanisha
ishimwe afite kuri iyi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yamuhinduriye ubuzima.
Ati “Ni urugendo rwiza. Ndabishima rwose. Bameze nk’umuryango
wanjye, kandi ndabashimira. Ni ibihe byiza rwose (yagiriyemo).”
Imyaka ibiri n’amezi 10 byari
bishize uyu muhanzi adataramira i Kigali. Muri Nyakanga 2022, byarageragejwe
ariko bisubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’imyiteguro. Bwa mbere akandagiza
ikirenge i Kigali, hari ku wa 27 Gashyantare 2020.
Mu 2021 nabwo yaje i Kigali, aje guhura na Boss we Mr
Eazi wari mu Rwanda muri icyo gihe muri gahunda z’ubushabitsi mu muziki akora,
sosiyete ifasha abantu gutega ku mikino ya betPawa n’ibindi bitandukanye.
Joeboy ni umuhanzi w’umunya-Nigeria, umuririmbyi,
akaba umuhererezi mu muryango w’abana bane. Mu ndangamuntu ye handitsemo
ko, yavutse tariki 21 Gicurasi 1997, aho yavukiye mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya
Nigeria.
Ni umwe mu bahanzi bo muri iki gihugu, banakandagiye
ku ntebe y’ishuri, kuko afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza
(Bachelor’s Degree’) mu bijyanye na ‘Human Ressources Management’ yakuye muri
Kaminuza yo muri Lagos.
Imiziki ye ishingiye cyane ku njyana ya Afro-Pop
ndetse na Rnb, akaba umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya
Empawa Africa ya Mr Eazi.
Inyandiko zimwe ziri kuri internet, zivuga ko
yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga ubwo yari afite imyaka 16
y’amavuko.
Yigeze kuvuga ko gukora umuziki byashibutse ku muhanzi
9ice ndetse na Proucer ID Cabasa yakuze yumva ibihangano byabo, yanzura kujya
muri studio.
Indirimbo ye ya mbere yayishyize hanze afite imyaka
17, yayise ‘Gbeseyin’ iri mu njyana ya Afrobeat. Kuva icyo gihe, yahise ashyira
imbere gusubiramo indirimbo z’abandi.
Nawe avuga ko umwaka wa 2017 wabaye udasanzwe mu
buzima bwe, kuko ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Shape of you’ ya Ed Sheeran
itangazamakuru n’ibihumbi by’abantu bashimye impano ye, biramurenga atangira
kuba ikimenyabose mu muziki.
Joeboy yanagize izina rikomeye binanyuze mu ndirimbo
zirimo nka ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘Don’t call me back’ n’izindi zafashe imitima
ya benshi.
Umuyobozi wa East Africa Promoters, Mushyoma Joseph
uzwi nka Boubou aherutse kuvuga ko batumiye Joeboy kubera ko ari umuhanzi
ukunzwe, kandi nawe akaba yifuza gukora igitaramo kigari gitandukanye n’icyo
yakoreye mu Rwanda mu 2019.
Ati “Yego! Afite ibikorwa yakoze bye. Afite umuziki
yakoze. Hari iterambere yagize mu muziki. Tubona ko ari igihe cyo kuba
yakongera agakora igitaramo, kuko cyane cyane nawe yifuza gukora igitaramo
kinini kurusha icyo yakoze (mu 2019).”
Joeboy avuga ko indirimbo ye ‘Baby’ yamuhinduriye ubuzima, kandi ayifata nk’ibihe byose
Joeboy yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo yatumiwemo
Joeboy yavuze ko akunda uburyo Ish Kevin na Bruce Melodie bitwara mu ndirimbo
Joeboy yavuze ko Label ya emPawa Africa abarizwamo ari ‘umuryango wahinduye ubuzima bwe
Joeboy yagendeye mu modoka ya sosiyete icuruza imodoka ikanazikodesha ya Ndoli Safaris
Joeboy yakiriwe n'abarimo Mushyoma Joseph washinze EAP [Ubanza ibumoso] n'abakobwa bo muri Kigali Protocol
Joeboy azahurira ku rubyiniro n'abahanzi Kenny Sol, Bruce Melodie, Ish Kevin, Bwiza na Christopher
KANDA HANO UREBE IBYO JOEBOY YATANGAJE AKIGERA I KIGALI
REBA INDIRIMBO 'BABY' JOEBOY AVUGA KO YAMUHINDURIYE UBUZIMA
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO