RFL
Kigali

Gasogi United vs APR FC: umufana wa mbere azataha saa 11:00 z'ijoro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/12/2022 13:17
0


Gasogi United igiye kwakira APR FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona, uzaba uherekejwe n'imikino y'igikombe cy'Isi nayo abafana bazarebera kuri Sitade.



Kuri uyu wa Gatanu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo hazabera uruhererekane rw'imikino ikomeye, irimo umukino Gasogi United izakiramo APR FC. Amakipe yombi yarahiriye gutsinda uyu mukino uzatangira ku isaha ya 19:00, umukino wavutsemo ihangana kuva Gasogi United yashingwa. 

APR FC iri ku mwanya wa Kane n'amanota 19 irusha inota rimwe gusa ikipe ya Gasogi United, nabyo biri mu bizatuma uyu mukino ukomera.

Gasogi United na APR FC bamaze guhura imikino 3 ya shampiyona ariko Gasogi United ntirabasha gutsinda umukino n'umwe, ndetse nta n'umukino aya makipe aranganya. 

Umukino wa mbere wabaye 2019 APR FC itsinda Gasogi United ibitego 3-2, umukino wakurikiyeho APR FC itsinda Gasogi United ibitego 2-0 ndetse n'umukino wo kwishyura bigenda uko.

Gasogi United irashaka gutsinda umukino wayo wa mbere muri shampiyona itsinda APR FC

Gasogi United yahuje umukino wayo n'igikombe cy'isi

Kuri uyu wa Gatanu uzaba umwe mu minsi abakunzi b'umupira w'amaguru bazatinda muri sitade kuko bashobora kuzicara i Nyamirambo hafi igice cy'umunsi.

Abafana bazahera saa 17:00 bareba umukino wa Portugal na South Korea, ndetse n'umukino wa Ghana na Uruguay. Nyuma y'iyi mikino, hazahita hakurikiraho umukino wa Gasogi United izakiramo APR FC, uyu mukino nawo nurangira abafana bahite bareba umukino wa Brazil na Cameroon. 

Nk'uko tubikesha ubuyobizi bwa Gasogi United izakira APR FC, kuri sitade hazaba hari amateleviziyo manini inyuma y'amazamu yombi, abafana bazareberaho iyi mikino.

Kwinjira muri uru ruhererekane rw'imikino, ni amafaranga ibihumbi 3 ahasanzwe, ibihumbi 5 mu mpande zaho, ibihumbi 10 ndetse n'ibihumbi 30 mu myanya y'icyubahiro.


Umukino wa Brazil na Cameroon niwo uzahumuza ibirori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND