Kigali

Nigeria ivugwamo indimi zirenga 600 igiye guca Icyongereza mu mashuri abanza

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/12/2022 12:21
0


Leta ya Nigeria yatangaje ko igiye gutangira gahunda yiswe National Language Policy, igamije guteza imbere kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ndimi zo muri Nigeria aho kubigisha mu Cyongereza nk'uko bimenyerewe kuva mu myaka y'ubukoloni.



Ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, Minisitiri w'uburezi muri Nigeria, Bwana Adamu Adamu yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda nshya yo gukuraho icyongereza nk'ururimi shingiro mu myigishirize yo mu mashuri abanza yemejwe ngo ishyirwe mu bikorwa.

Nk'uko ikinyamakuru BBC kibitangaza, Leta ya Nigeria ishaka ko kwigisha mu myaka itandatu ya mbere yo mu mashuri abanza bizajya bikorwa mu rurimi kavukire.

Mu busanzwe, icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi bwa Nigeria kandi amashuri yose arukoresha nk'ururimi rumenyerewe rwo kwigishamo, ibyo Leta yasanze ko bigomba gusubirwamo.

Minisitiri Adamu yavuze ko "abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga neza kurushaho" iyo bigishijwe mu rurimi kavukire rwabo, bityo indimi gakondo ari zo zigiye kwibandwaho.

Nk'uko bigarukwaho na benshi mu batuye Nigeria, Minisitiri Adamu na we ubwe yemera ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya bizagorana kuko "izasaba akazi kenshi ko gukora imfashanyigisho zo kwigishirizaho no kubona abarimu".

Izi ngorane kandi ziyongeraho indi ikomeye cyane y'uko indimi zibarurwa ko zivugwa muri Nigeria zirenga 600, bityo bigoye kumenya izizajya zigishwa mu mashuri abanza.

Abategetsi bo muri Nigeria bumvikanisha ko bazabanza gutanga imfashanyigisho n'abarimu bigisha mu ndimi zo muri Nigeria, mbere y'uko batangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda hataramenyekana igihe izatangirira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND