Chriss Eazy yabaye umuhanzi wa 6 warebwe n’abarenga miliyoni 5 kuri Youtube

Imyidagaduro - 01/12/2022 1:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Chriss Eazy yabaye umuhanzi wa 6 warebwe n’abarenga miliyoni 5 kuri Youtube

Umuririmbyi Chriss Eazy wahiriwe n’umwaka wa 2020, yabaye umuhanzi wa gatandatu wo mu Rwanda, ubashije kurenza Miliyoni 5 z’abantu barebye indirimbo ye ku rubuga rwerekanirwaho amashusho ruzwi cyane nka Youtube.

Yageze kuri uru rutonde abicyesha indirimbo ye yise ‘Inana’ yashyize ahagaragara ku wa 26 Gicurasi 2022, imaze kurebwa inshuro miliyoni eshanu [5,020,975] kugeza ubu.

Iyi ndirimbo ni yo yamuhesheje igikombe cy’indirimbo nziza y’umwaka mu bihembo Kiss Summer Awards 2022 bitegurwa na Radio Kiss Fm.

Bitewe n’imbaraga yashyize mu buhanzi bwe muri uyu mwaka byatumye yegukana igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) muri Kiss Summer Awards.

Ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda ubashije kugeza kuri Miliyoni 5 z’abarebye indirimbo mu gihe gito. Hari abo byagiye bifata imyaka, ariko we abigezeho gusa mu mezi atandatu dore ko "Inana" imwinjije kuri uru rutonde yageze hanze kuwa 26/05/2022.

Chriss yabwiye InyaRwanda ko kuba yabaye umuhanzi wa Gatandatu mu Rwanda bisobanuye ko ‘Chriss Eazy ari umuntu uri gukura ndetse ukeneye gukura birushijeho cyane kugira ngo aho ageze ubu adakeneye guhagarara.’

Ati "Bitangira umuntu yumva atari ibintu bizakunda. Ariko nyine bitewe no gukora cyane, no gukunda ibyo urimo no kugira abantu ba nyawe mu bikorana bituma nyine ugenda ugera kuri byinshi. Ndetse, no kugira abantu nyine bakeneye ibyo bintu byawe ari bo bakunzi".

Uyu muhanzi yavuze ko kuba yarebwe n'abantu barenga miliyoni 5 bimuteye imbaraga zo guharanira kurenza ku byo amaze kugeraho no kutirira.

Uru rutonde rwari rusanzwe rugizwe n’abahanzi batanu gusa bo mu Rwanda. Kur uru rutonde rw'abafite indirimbo zirengeje Miliyoni 5 z'abayirebye, twibanze ku bakora gusa umuziki usanzwe (Secular) bakorera ibikorwa byabo by'umuziki mu Rwanda nubwo byaba atari mu buryo buhoraho.  

Uwa mbere ni Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo washakanye na Mimi afite indirimbo yise ‘Slowly’ imaze kurebwa n’abantu miliyoni 77 mu gihe cy’imyaka itanu ishize.

Indirimbo ye ‘My Vow’ imaze kurebwa na miliyoni 22, ‘Queen of Sheba’ igejeje miliyoni 12, ‘Dusuma’ yakoranye na Otile Brown ifite miliyoni 39, ‘Holy Spirit’ ifite miliyoni 10 ndetse na ‘Ntawasimbura’ ifite miliyoni 9.

Ku mwanya wa kabiri hari Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ategerejwe mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Kampala ryiswe ‘Kigampala’ muri uku kwezi k’Ukuboza twatangiriye kuri uyu wa Kane.

Mu gihe cy’imyaka irenga 15 ari mu muziki, The Ben afite indirimbo enye gusa zarengeje miliyoni 5 z’abantu bayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Harimo indirimbo ‘Vazi’ imaze imyaka itatu isohotse yarebwe n'abarenga miliyoni 5, ‘This is Love’ yakoranye na Rema imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 6;

‘Habibi’ imaze imyaka itandatu isohotse imaze kurebwa n’abantu miliyoni 7 ndetse na ‘Why’ yakoranye na Diamond imaze kurebwa n’abantu miliyoni 10 mu gihe cy’amezi 10.

Undi muhanzi uri kuri uru rutonde ni Andy Bumuntu usigaye akorera Kiss Fm. Afite indirimbo yise ‘On Fire’ yasohoye mu myaka itatu ishize imaze kurebwa n’abantu miliyoni 11. N’iyo ndirimbo imwe gusa afite yabashije kurenza miliyoni 5.

Social Mula uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Iryintare’ nawe afite indirimbo imwe gusa imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 5.

Ku wa 3 Nzeri 2018, ni bwo Social Mula yashyize hanze indirimbo ye yise ‘Ma Vie’ yamwaguriye igikundiro kugeza n’ubu. 

Ni indirimbo yamwumvikanishije mu ruhando ry’abanyamuziki, impano ye irashimwa mu buryo bukomeye. Mu gihe cy’imyaka ine ishize iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 5,374,528.

Undi muhanzi uri kuri uru rutonde ni Bruce Melodie binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Katerina’. Uyu usanzwe ari Brand Ambassador wa Primus, iyi ndirimbo ye yayishyize hanze ku wa 17 Nzeri 2019, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 12.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat, yandikwa na Mike Kayihura. Ni mu gihe 'guitar bass' yumvikanamo yacuranzwe na Arnaud Gasige. Igaragaramo umukobwa witwa Nishimwe Albine ufite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB.    

Meddy afite indirimbo esheshatu, aho buri imwe yarengeje miliyoni 5 z'abayirebye ku rubuga rwa Youtube kuva yazisohora 

The Ben afite indirimbo enye, buri imwe yarebwe n'abantu barenga miliyoni 5 

Social Mula mu gihe amaze mu muziki amaze kugira indirimbo imwe yarebwe n'abantu barenga miliyoni 5 

Bruce Melodie binyuze mu ndirimbo 'Katerina' ari ku rutonde rw'abahanzi batandatu barebwe cyane kuri Youtube

Chriss Eazy ni we muhanzi mushya winjiye ku rutonde rw'abafite indirimbo yarengeje miliyoni 5

Andy Bumuntu usigaye akorera Kiss Fm, indirimbo ye 'On Fire' yarengeje miliyoni 5 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KATERINA' YA BRUCE MELODIE

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NTAWAMUSIMBURA’ YA MEDDY

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ON FIRE’ YA  ANDY BUMUNTU

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MA VIE’ YA SOCIAL MULA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INANA’ YA CHRISS EAZY

">

KANDA HANO UREBE ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND PLATNUMZ

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...