Kigali

Bethlehem Evangelical Week yagarutse mu isure nshya!

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:1/12/2022 20:37
0


“Bethlehem evangelical week” ni igiterane ngarukamwaka cyahariwe ivugabutumwa kigategurwa na Korali Bethlehem ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi. Cyatangiye kwizihizwa mu 2015, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 6 kuva taliki 4 kugeza taliki 11 Ukuboza 2022.



Imyaka itandatu irashize Korali Bethlehem itangije icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ivugabutumwa. Ni icyumweru kirangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo ivugabutumwa, gusura abaryayi mu bitaro, gusura imfungwa muri gereza no gufasha abatishoboye.

Mu mu mwaka wa 2015 ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 50 iyi korali yari imaze kuva ishinzwe, batanze inka ku miryango itishoboye 24. Kuri iyi nshuro ni ukuvuga mu giterane cy'uyu mwaka, bifuje kugira uwo bubakira inzu akaba abarizwa n'ubundi muri Korali Bethlehem. 

Kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, iki giterane kizajya gitangira Saa Kumi n’igice z'umugoroba kugeza Saa Moya n’igice zijoro. Kuwa Gatandatu ni uguhera saa Munani z'amanywa kugeza saa Moya z'ijoro naho ku cyumweru ni uguhera mu gitondo saa Mbiri n'igice kugeza saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi.

Korali Bethlehem yateguye igiterane yise 'Evangelical Week'

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuyobozi wa Korali Bethlehem Alphred Nizeyimana yagarutse ku ho imyiteguro igeze bitegura iki giterane. Ati:”Igiterane cy'uyu mwaka turashaka kwigisha imiryango yacu gukorera Imana, kuko gukizwa ni byiza ariko ni byiza kugira imiryango ikijijwe.

Ku bw'ibyo rero twifuje kuzaganirizwa n'imwe mu miryango dufatiraho ikitegererezo aha twavuga Umuryango wa Pastor MUNEZERO, Ev NZARAMBA Jean Paul, Ev. NSHIZIRUNG, Umushumba UWAMBAJE Emmanuel, akaba ari bo bigisha bazadufasha muri iki giterane cyacu.”


Pastor Munezero ari mu bazabwiriza muri iki giterane cyateguwe na Korali Bethlehem

Ev. Nzaramba Jean Paul nawe uzabwiriza muri iki giterane

Umushumba Uwambaje Emmanuel 

Korali Hoziyana imaze imyaka irenga 55 ikora ivugabutumwa mu torero rya ADEPR Nyarugenge ni imwe mu zitegerejwe na benshi muri iki giterane, Korali La Source ya Mbugangari, Rehoboth ya Mbugangari, Bethafage nayo ya Mbugangari, Korali Tuyikorere ya Mahoko ndetse n'izindi. 

Akomeza agira ati: ”Ku bahanzi, twashimye ko twakwifashisha ababa i Rubavu mu buryo bwo kuzamura impano zabo nka Elie Bahati ndetse na Baraka Espoir. Si abo gusa kuko tuzaba turi kumwe kandi na Simon Kabera umwe mu bahanzi bakuzwe kandi bamaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana”. 

Korali Impuhwe, Korali Amahoro, Korali Alliance na Korali y'abana yitwa Maranatha nayo abarizwa kuri uyu mudugudu nayo azagaragara muri iki giterane.


Korali Hoziyana yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge itegerejwe na benshi muri iki giterane


Korali La Source ya Mbugangari nayo izataramira abazitabira iki giterane


Korali Alliance nayo ibarizwa kuri ADEPR Gisenyi nayo izaba ihari


Korali Impuhwe yamenyekanye mu bihe byahise mu ndirimbo yabo "Ikigeragezo kiraryana" nayo izaba ihari




Bageze kure bitegura igiterane ngarukamwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND