RFL
Kigali

Ni umugisha- Producer Element yavuze ku kuba yongewe mu bazataramana na Joeboy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2022 9:04
0


Producer Element [Element Eleéeh] ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, amaze hafi amezi ane atangiye ku mugaragaro urugendo rwo kuririmba.



Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, yavuzemo ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba, ko atigeze atekereza yibona ari Producer.

Yavuze ko gukora umuziki agasiragizwa na ba Producer, ari kimwe mu byatumye afata icyemezo cyo kwinjira mu batunganya indirimbo z’abahanzi.

Kuva ubwo ibyo kuririmba yabishyize hasi, ahubwo atangira gukora arangamiye gufasha bagenzi be.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, kuva mu myaka ibiri ishize yarambitse ikiganza ku ndirimbo zirimo nka ‘Saa moya’ ya Bruce Melodie, ‘Kola’ ya The Ben, ‘Ku mutima’ ya Uncle Asutin, ‘Kao’ ya Kevin Kade, ‘Mpa Formula’ ya Juno Kizigenza n’izindi.

Impano yo kuririmba ariko yakomeje kumukirigita, kugeza ubwo ku wa 24 Nyakanga 2022, ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Kashe’ akaba ari nawe wayikoreye mu buryo bw’amajwi ariko inononsorwa na Bob Pro.

Iyi ndirimbo yarakunzwe harakava, abagize ibirori biganisha ku rukundo barayifashisha, mu birori n’ibitaramo irumvikana. Ubu, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 4.

Kuva ubwo yatangiye urugendo rwo kwamamaza iyi ndirimbo, ndetse aza kugaragara bwa mbere ayiririmba mu ruhame mu gitaramo itsinda rya Sauti Sol ryakoreye i Kigali, ku wa 26 Nzeri 2022 muri BK Arena. Icyo gihe ni Christopher Muneza wari umuhamagaye ku rubyiniro, amuha umwanya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, East African Party yatangaje ko mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyatumiwemo umunya-Nigeria Joeboy, hiyongereyeho Element.

Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 kuri BK Arena. Kizaririmbamo Bruce Melodie, Bushali, Bwiza, Christopher, Chriss Eazy na Kenny Sol.

Producer Element yabwiye InyaRwanda ko ari umugisha kuba agiye kuririmba muri iki gitaramo cyagutse. Avuga ko ari icyo cya mbere agiye kuririmbamo yiteguye.

Yavuze ati “Ni umugisha. Niyo ‘performance’ ya mbere ngiye gukora niteguye. Niteguye kwereka abantu ibyo nari maze igihe mbategurira.”

Element ni imfura mu muryango w’abana bane. Amashuri yisumbuye yayasoje mu mwaka 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Computer Science (MPC).

Akimara gusoza amasomo ye muri uriya mwaka, nibwo yagiye muri Country Records gukoresha indirimbo. Icyo gihe Producer Iyzo yayimukoreye ku buntu, ariko ntabwo yigeze isohoka.

Mu 2019, nibwo uyu musore w’i Karongi yinjiye mu batunganya indirimbo, nyuma y’uko Nduwimana Jean Paul ‘Boss’ wa Country Records anyuzwe n’impano ye. 

Producer Element yatangaje ko ari umugisha kuba agiye gutaramana na Joeboy


Element avuga ko iki ari cyo gitaramo cya mbere agiye kuririmbamo yiteguye


Kuva mu mezi ane ashize, Element yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi mu Rwanda


Element aherutse kwegukana igikombe cya Producer w’umwaka mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KASHE’ YA ELEMENT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND