RFL
Kigali

Dore ibintu udakwiriye gukora mu nzu y’abandi mu gihe wagiye kubasura

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/12/2022 9:10
2


Mu gihe wasuye umuntu runaka mukorana cyangwa mufite ibindi bintu muhuriramo, urasabwa kwitwararika mu bintu runaka tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.



Ushobora kuba umusuye ku nshuro ya mbere cyangwa usanzwe uhagera. Mu gihe uri ahantu runaka wagiye gusura abantu, ibi ni bimwe mu byo ugomba kuzibuka cyane.

1. Mu gihe uhawe ikaze mu rugo rw’abandi, ikintu cya mbere ukwiriye kwibuka ni ukwisukura, ukiyitaho. Hanagura ibirenge byawe, hanagura mu maso hawe, niba ari ngombwa ko usiga inkweto uzisige hanze. Ibi ni ibintu by’ingenzi cyane mu gihe wasuye urundi rugo bwa mbere.

2. Niba wagiye gusura abantu runaka, ukwiriye kumenya neza ko urarya amafunguro wahawe gusa, kandi ukarya neza witonze.

Niba wari waramenyereye kurya buri mwanya, ukaba ushonje, amafunguro yasabe witonze kandi mu kinyabupfura. Ujye wirinda kugaragaza inzara cyane.

3. Niba wabasuye ukaba waraye, ejo bakakuzanira amafunguro, uba usabwa kurya ukijyanira isahane waririyeho aho igomba kujya. Niba biri ngombwa, yifate uyiyogereze.

4. Ntugapfe kwinjira mu cyumba cy’undi muntu muri urwo rugo uko wiboneye. Niba hari ikintu ushaka ko bakuzanira, bahamagare bakiguhe ariko wirinde kwijyanayo.

5. Ujye wirinda kugira amagambo menshi cyane, hari ubwo umuntu ajya gusura abantu akajya avuga n’ibidakewe. Aha urasabwa kwirinda amagambo menshi y’ubusa.

6. Ntukababaze umubare w’amafaranga binjiza n’uburyo bayinjiza n’ibyo bayakoresha ,cyangwa ngo ubabaze ibibazo byinshi birimo n’ingano y’amafaranga baguze televiziyo uri kubona bafite.

7. Niba uteganya kuhamara nk’iminsi itatu, ni byiza gusa muri iyo minsi shaka ahandi hantu ujya uruhuke, ubahe agahenge amasaha make.

8. Ukwiriye kwirinda gukoresha ibintu byo muri iyo nzu, nta ruhushya uhawe.

9. Ntabwo uba wemerewe kuzana muri iyo nzu abantu bose ushaka, kuko nawe uri umushyitsi.

10. Niba utarazanye imyambaro ihagije ukaba urakenera no gukoresha iyabo, ujye umenya neza ko wayimeshe neza.

11. Hari ubwo hari abo usanga bavuga ngo: “Amafunguro ntabwo ari meza, ndashaka iki cyangwa kiriya”. Ibi ntabwo ari byiza. Ihanganire amafunguro ugaburirwa, kuko wasanga aribwo bushobozi bafite cyangwa ubunganire.

Inkomo: Opera News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amos 1 year ago
    Rata ibibintu niko kuri pe,nkunze cyane nkiki cyanyuma,ndetse nibyose
  • Akayezu Emmanuel 1 year ago
    Murakoze kunama zanyu ndabakunda!





Inyarwanda BACKGROUND