Umubiri ubyara udahatse koko! Uzabakiriho Jean-Damascène wo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, avuga ko atazi icyo yahaye Imana kugira ngo abe agihumeka umwuka w’abazima mu gihe abo barwariye rimwe indwara ya "Diyabete (Diabete)" hashize igihe bitabye Imana.
Avuga ibi kuko imyaka 12 ishize ahaganye n’ububabare
bwakomotse kuri iyi ndwara yo mu bwoko bwa mbere (Diyabete bita Type I)’ iterwa
n’uko utanyabuzima-remezo ibizwi nka ‘Cellules’ cyangwa se ‘Cells’ twitwa Islet
B twangiritse.
Ubu bwoko bwa mbere bw’iyi ndwara bukunze gufata cyane
abana n’ingimbi. Hari na Diyabete bita Type II ikunze kwibasira cyane abantu
bageze mu myaka 40, ariko ntibivuze ko n’abandi batayirwara.
Iyi ndwara iratangaje kuko yongera ibyago yo kurwara izindi ndwara nk’umutima n'imiyoboro y'amaraso (cardiovascular diseases).
Hari abavuga ko iva mu muryango nk’aho ushobora
gusanga ufite umubyeyi cyangwa se umuvandimwe wayirwaye. Ariko si ko bimeze buri
gihe!
Hari abavuga ko iterwa n’umubyibuho ukabije, imirire
yiganjemo ibinyamavuta, kuba urwaye indwara y’umuduko w’amaraso ukabije
(Hypertension) n’ibindi.
Mu gitabo ‘La Santé Par la Nature’ cya paji 650 cya Dr
Ernest Shneider avuga ko ibyo abantu barya buri munsi bifite uruhare runini ku
ndwara ya Diabete.
Uzabakiriho
Jean-Damascène- Ubuzima ntibwamubaniye:
Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko, abarizwa mu Mudugudu
wa Nyamiryango mu Kagari ka Nkigo mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Arubatse afite abana babiri. Kandi ni umwe mu bafashwa
n’Umuryango Geraldine Trada Foundation mu bijyanye no kubona imiti y’umurwayi
wa Diabete, ibyo kurya no kunywa byagenewe abarwayi n’ibindi bitandukanye.
Iyo abara inkuru y’ukuntu iyi ndwara yamufashe,
agaragaza gukomera, kuko yamaze kwiyakira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Uzabakiriho Jean-Damascène
yavuze ko muri Nyakanga 2000 ari bwo umutima we wakiriye inkuru mbi y’uko yafashwe
na Diabete.
Uyu mugabo ugendera ku mbago, avuga ko yagiye Ku kigo
Nderabuzima nyuma bamwohereza ku bitaro bya Remera- Rukoma, ibizamini byemeza
ko yafashwe na Diabete.
Uzabakiriho avuga ko ajya gufata icyemezo cyo kujya ku
bitaro yari amaze iminsi yihagarika (kunyara) cyane, ku buryo ku munsi yanywaga
nk’injerekani eshatu z’amazi.
Icyo gihe bahise bamutangiza imiti. Ati “Nta muntu
wabimbwiraga. Njyewe nari ndwaye, umubyeyi anjyana kwa muganga, urumva nari
mfite imyaka micye narigaga, nari mfite nka 14 cyangwa 13 […] Tubaza muganga
aratubwira ati rero bapima isukari mu maraso basanga ni nyinshi…”
Kuva mu 2000 kugeza mu 2004 yivurizaga i Rukoma no
kuri CHUK kugeza mu 2006 ubwo mu Rwanda hatangizwaga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle
de Santé).
Ariko mu mwaka w’2005, diabete yamuteje igisebe ku
kuguru ahura n’abaganga batandukanye, bamuha imiti ariko nako yipfukisha mu
bihe bitandukanye.
Uyu mugabo avuga ko yakoze uko ashoboye kugira ngo
yivuze gikire (igisebe) ariko biranga.
Ibitaro bya Remera-Rukoma bamwohereje kujya kwivuriza
mu bitaro bya Kanombe, barebye imitsi yo ku kirenge basanga yarazibye-Aho hari
mu 2016.
Avuga ko indwara itera ubukene ‘nta n’umuterankunga
igira’. Ngo iyo atagira umubyeyi ukunda umwana we, aba yarapfuye cyera. Kuko
yagurishije byinshi birimo amasambu n’ibindi kugira ngo amuvuze abashe gukira
ariko biranga.
Azi neza ko iyi ndwara itandura. Biri no mu mpamvu
zatumye uwari umukunzi we babana, ubu bafitanye abana babiri.
Ati “Ntabwo ubundi yandura yari abizi. Uzi ubukene
yatekeje iwacu, umva uretse kugira umutima ukomeye n’aho ubundi ari umubyeyi
urakara yakureka ugapfa…. Inka baragurishije, amasambu baragurishije…”
Yamaze
imyaka ibiri afite ubwoba nyuma yo kubwirwa ko bazamuca akaguru:
Uzabakiriho avuga ko mu 2016 ari bwo yamenyeshejwe ku
nshuro ya kabiri n’ibitaro bya Kanombe ko bagomba kumuca akaguru kugira ngo
bitagera ku mpyiko.
Yavuze ko atari ubwa mbere yari abwiwe n’abaganga
kumuca akaguru, kuko babanje kubimubwira mu 2014 arabyanga atekereza uko
azabaho.
Yagishije inama ababana n’ubumuga ‘bamuha icyizere cy’uko
azabaho’. Nyuma, yakomeje umutima ajya kureba muganga amubwira ko yemeye ko
ukugura kuvanwaho.
Ati “Nagiye kureba muganga. Ndaza ndamubwira nti
nabyemeye noneho, nahuye n’ababana n’ubumuga bantekerereza ubuzima babayemo
numva nzabubamo buzashoboka.”
Muganga yamubwiye gutaha arategereza, hanyuma akaguru
bagaca tariki 10 Ugushyingo 2016. Ati “Urihangana. Ntabwo byoroshye. Hari
byinshi uba utazabasha gukora.”
Yavuze ko nyuma yo gucibwa akaguru, bamuhaye insimburangingo
ariko n’ayo yamuteje igisebe.
Arifuza
kwiga imyuga……….
Uzabakiriho avuga ko yavuye mu ishuri ari mu mwaka wa
Gatanu w’amashuri abanza. Kandi yari umwana w’umuhanga ku buryo yabonaga ejo
hazaza ari heza.
Avuga ko kuva ukuguru kwe kwavanwaho, abayeho ubuzima
bubi kuko agomba gutekereza buri kimwe bakakimuzanira.
Yavuze ko abonye umuterankunga ya kwiga imyuga ‘byibuza
nkajya nkora akazi nicaye’. Ati “Uwangirira neza wese yamfasha ishuri ryo kwiga
imyuga. Nicyo nifuza.”
Asobanura ko iyi miti ikaze ku buryo bitakorohera
uwayifashe gukomeza kwiga. Kuko mu nshuro za mbere atangiye kuyinywa yagiye arwa
muri koma bituma ahitamo kuva mu ishuri.
Uyu mugabo avuga ko yiyakiriye yumva ko indwara ari
iye, aritwararika amenya imiti afata, anabibwira bagenzi be bamuhora hafi.
Nta
makimbirane mu rugo rwe kubera iyi ndwara
Mu gihe hari imiryango imwe n’imwe, umwe mu bashakanye
ahura n’ikibazo undi akamuta, umugore we ntiyigeze amusiga yamubaye hafi kugeza
n’uyu munsi.
Avuga ko ajya kurushinga n’uyu mugore yari abizi neza
ko arwaye iyi ndwara. Anavuga ko ari we wenyine wo mu muryango urwaye iyi
ndwara.
Uyu mugabo avuga ko abo barwariye rimwe bose ‘hafi ya
bose bitabye Imana’. Ati “Ahubwo njye ndibaza kuki ntapfa. Ariko icya mbere ni
ukwikurikirana. Ukanywa umuti ku rugero, ukarya ibiryo ku rugero. Ni kumunzani.”
Avuga ko kimwe mu bibazo bafite ari imiti itaboneka nk’uko
bikwiye. Umuntu udafite Mutuelle de Santé agura imiti hafi ibihumbi 16 Frw buri
kwezi.
Uyu mugabo agira inama abantu gukora siporo, kandi
buri mwaka bakajya kwipimisha kwa mugunga kugira ngo barebe uko ubuzima
buhagaze.
Iby’umurwayi
wa Diabete akwiye kwitwararika:
Ndagijimana Innocent uhagarariye Umuryango Geraldine
Trada Foundation, yabwiye InyaRwanda ko umurwayi wa Diabete akwiye kubahiriza
inama agirwa na muganga, harimo gufata imiti meza, kumenya igihe cyo
kuyikoreshereza n’ibindi.
Umurwayi akwiye gusobanukirwa itandukaniro riri hagati
yo kuba umuntu afite isukari nyinshi mu mubiri n’igihe bavuga ko afite isukari
nkeya mu maraso. Ati “Tugerageza kumuha ubumenyi bw’ibanze kuri diabete.”
Ikindi ni uko umurwayi akwiye kubahiriza amabwiriza yo
gufata imiti, kumenya ibyo kurya agomba kurya. Avuga ko benshi bari bafite
imyumvire yo kutarya, batekereza ko umuntu urwaye diabete atarya cyangwa se ngo
anywe ibintu birimo isukari.
Yavuze ko hari indyo zagenwe ku muntu ufite diabete.
Kandi buri wese ashishikarizwa kugabanya ibintu birimo amavuta menshi n’isukari
nyinshi.
Ndagijimana avuga ko kuva uyu muryango GT Foundation
washingwa, wahinduye ubuzima bw’abarwayi ba Diabete birimo no kubafasha kubona
imiti, ibikoresho, ibiribwa n’ibindi bitandukanye.
Kuri uyu wa Mbere, uyu muryango wahurije hamwe abarwayi ba Diabete ku bitaro bya Muhima, ubaganiriza ku mibereho ubaha n’ibiribwa.
Abarwayi ba Diabete bitabwaho n’Umuryango Geraldine Trada Foundation bagaragaje ko bahangayikishijwe n’imiti itabonekera igihe, kandi ikaba ihenze
Uzabakiriho Jean-Damascène yagiranye ikiganiro na InyaRwanda agaruka ku rugendo rw’imyaka 12 abana n’ibikomere yatewe na Diabete bidateze gukira-Agira inama abantu yo kwisuzumisha no kwiyakira
Nathanie Bille wo muri World Diabetes Foundation ni we wari umushyitsi Mukuru mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe indwara ya Diabete. Wizihizwa buri mwaka tariki 14 Ugushyingo 2022
Ndagijimana Innocent yavuze ko kuva Umuryango Geraldine Trada Foundation washingwa wahinduye imibereho y’abarwayi ba Diabete binyuze mu kubafasha kubona imiti, kubahugura n’ibindi
Muhire Desange Bora, umuganga wita ku barwayi ba
Diabete ku bitaro bya Muhima
Abarwayi ba Diabete bapimwe kugira ngo harebwe uko ubuzima bw’abo buhageze
Umuryango GT Foundation watanze inkunga y’imiti n’ibiribwa
ku barwayi ba Diabete
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO