RFL
Kigali

Juvenal uyobora Kiyovu Sports yarahiye n'imbere y'Imana avuga ko ibintu bya "Betting" ntabyo azi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/11/2022 12:48
0


Mvukiyehe Juvenal avuga ko kuva yavuka atarabetingaho, ndetse akanemeza ko abantu nibagumya kubimushinja ashobora kuzava mu mupira w'amaguru.



Ni mu kiganiro kirambuye uyu muyobozi yagiranye na televiziyo ya Kiyovu Sports, kigaruka ku buzima bw'ikipe mu bihe biri imbere ndetse n'ibyo bamazemo iminsi. Agaruka ku bijyanye na Betingi gutega ku mikino, Juvenal yemeje ko ibyo bintu ntacyo abiziho ndetse ko atarabikoraho.

"Icyo kibazo cya "Betting" njye ku bwanjye imbere y'Imana ishobora byose sinzi ibyo bintu aho bikorerwa, sinanabizi kuva nabaho, yewe sindanabetingaho. Iyo umuntu avuze ngo ibyo bintu bya betingi sinanabizi, twatsinzwe na As Kigali bati twabetinze, ni ibintu bintera ikibazo kuko ku ruhande rwanjye birambabaza. Iyo ndebye amajoro turara kugira ngo tubone intsinzi, umuntu agaturuka ahantu tutazi akavuga ngo nabetinze birambabaza.” 

Juvenal yemeje ko n'umutima we wose atazi ibintu bya betingi aho bibera 

Juvenal yakomeje avuga ko ibintu bijyanye na Betingi bishobora kuzamukuta mu mupira w'amaguru. Yagize ati"njye ntababeshye hari ibintu bizankura mu mupira, ibintu byo guhimba no kutavugisha ukuri. Nk'ubu hagize umuntu uzana gihamya ko nabetinze akabinyereka, nahita nemera ko ibyo bintu aribyo. 

Hano abantu baha agaciro ibintu bidafite gihamya kandi bivugwa n'abantu ku mpamvu zabo.....  Ibyo bintu biramutse bibaho ndumva utanabona n'inzira ubinyuzamo, ubuse wasaba abakinnyi kwitsindisha? Wasaba umutoza se? Sinzi ahantu wahera."

Amakuru yo gutega ku mikino by’umwihariko hano mu Rwanda bimaze igihe bivugwa guhera mu 2020 aho bigaruka no kuri bamwe mu bafite uruhande mu mupira w'amaguru mu Rwanda, byanatumye Leta y’u Rwanda ihagarika gutega ku mikino hano imbere mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND