RFL
Kigali

Will Smith yahishuye ko urushyi yakubise Chris Rock yarutewe n'inzika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/11/2022 8:34
0


Nyuma y'amezi 8 Will Smith akubitiye urushyi Chris Rock imbere y'imbaga, yahishuye ko yabitewe n'inzika yari afite ndetse avuga ko atabisabwe n'umugore we Jada Pinkett Smith.



Will Smith yavuze ko inzika ariyo yatumye akubita urushyi umunyarwenya Chris Rock wari uyoboye ibirori bya Oscars muri Werurwe. Uyu mukinnyi wa filime ku nshuro ya mbere yavuze ku byabaye, avuga ko ryari ijoro ribi cyane mu buzima bwe.  

Will Smith yahishuye icyamuteye gukubita urushyi Chris Rock imbere y'imbaga.

Will Smith, mu kiganiro The Daily Show cya Trevor Noah, yagize ati: “Hari ikintu cyari kimbabaje ririya joro,  atari uko gisobanuye kuriya nitwaye.” Yongeraho ko hari “ibibazo byinshi n’ibidasobanutse kuri byo”, yongeraho ati: “Gusa  byarananiye kwihangana nitwara kuriya”.

Mu kiganiro na Trevor Noah, Will Smith yasobanuye ko inzika ariyo yatumye akubita urushyi Chris Rock.

Smith yazamutse imbere y’abantu mu gutanga ibihembo bya Oscar Awards 2022, nyuma y’uko Chris Rock ateye urwenya ku mutwe w’umugore we [wa Smith] utariho imisatsi. Jada Pinkett Smith yapfutse imisatsi kubera indwara ya alopecia.

Will Smith yavuze ko umugore we atigeze amusaba gusagarira Rock nk’uko benshi babitekereza. Yagize ati: “Icyo navuga ni uko udashobora kumenya ibyo umuntu arimo gucamo” gusa ntiyasobanuye neza ibyo ari byo.  

Iki kiganiro ni icya mbere Will Smith atanze akavuga ku byabaye, n’uko byagenze muri ririya joro.  Ati: “Numva neza uburyo byababaje abantu. Nari natwawe. Uriya wari umujinya wabaye inzika nyuma y’igihe kirekire.” 

Yabwiye Trevor Noah ati: “Ririya ryari ijoro ribabaje, nk’uko ubitekereza.”  

Muri Nyakanga Will Smith yashyize amashusho kuri YouTube, asubiza ibibazo byanditswe n’abafana kuri biriya bihembo bizwi nka Academy Awards. Mbere y’ibyo, yari yarasohoye itangazo avuga ku byabaye.  

Smith yagaragaye kuwa Mbere nijoro mu kiganiro na Trevor Noah, agamije kwamamaza filimi ye izasohoka mu Cyumweru gitaha yitwa ‘Emancipation’, ishobora kujya mu bihembo bya Oscars by’uyu mwaka.   

Uyu mukinnyi wa filime w'icyamamare, Will Smith wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma ya ruriya rushyi, yavuze ko kuba hari abavuga ko filimi ye nshya izibasirwa kubera ruriya rushya “bimusetsa agapfa”. 

Will Smith w’imyaka 54 yahagaritswe imyaka 10 atitabira ibirori bya Oscars, kandi yeguye muri Academy itegura ibyo birori.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND