RFL
Kigali

Ibyishimo bya ruhago byahuye n'ubutumwa bwiza mu irushanwa rya 'Life in Jesus Christ Church'

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:29/11/2022 23:49
0


Mu mpera z'Icyumweru gishize, urubyiruko rwo mu Murenge wa Mwogo wo mu Karere ka Bugesera rwazimaniwe ubutumwa bwiza bw'ijambo ry'Imana ndetse n'uburyohe bw'umupira w'amaguru mu irushanwa ryateguwe n'itorero Life In Jesus Christ.



Guhera ku ya 20 Ugushyingo 2022, ku kibuga cya Kagasa kuri mu Kagari ka Bitaba ho mu Murenge wa Mwogo hakiniwe imikino y'umupira w'amaguru mu byiciro by'abagabo n'abagore, aho buri mukino wajyanaga n'Ijambo ry'Imana.

Nk'uko byari mu mitegurire y'irushanwa, mbere na nyuma y'umukino habaga umwanya wo kuganira ku migenzereze myiza Imana ishaka by'umwihariko hitabwa ku mico myiza igomba kuranga urubyiruko.

Mu ngingo nkuru, abasore n'inkumi bitabiraga, bose bashishikarizwaga kugendera kure ibiyobyabwenge n'ubusambanyi, kuko ari ibikorwa Imana yanga urunuka.

Ku kibuga abafana bari benshi

Iyi mikino yitabiriwe n'amakipe 10 arimo 6 y'abagabo yiganjemo asanzwe ahagararira utugari two mu Murenge wa Mwogo ndetse n'ayabakobwa 4 yahatanye kugeza ku munsi wa nyuma.

Mu cyiciro cy'abagabo, ikipe y'Akagari ka Bitaba niyo yegukanye iri rushanwa, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma ikipe y'Akagari ka Rurenge, ibitego 3-0 mu mukino warebwa n'abantu barenga 2000. Mwogo Training Centre niyo yegukanye umwanya wa 3.

Mu cyiciro cy'abagore, ikipe y'Akagari ka Rugunga niyo yegukanye igikombe itsindiye iya Rurenge ku mukino wa nyuma, mu gihe ikipe ya Bitaba ari yo yegukanye umwanya wa Gatatu.


Irushanwa risozwa, Rev Pasiteri Ndayizeye Eric uyobora itorero 'Life In Jesus Christ Church' yashimiye Imana yatumye rigenda neza ndetse ashimira abantu bose bitabiriye ashimangira ko ryagize umusaruro ku mpande zose.

Yagize ati "Turashimira Imana ko irushanwa twateguye ryabaye iry'umugisha rikagenda neza ni umugisha ukomeye twagize. Turashimira ubuyobozi bwadufashije muri byose kandi turashimira abaje kwifatanya natwe mwese, Imana ibahe umugisha."

Rev Ndayizeye yasoje gahunda z'irushanwa yibutsa abantu bose by'umwihariko urubyiruko kwirinda imigirire idakwiye nko kunywa ibiyobyabwenge, Ubusambanyi ndetse n'ibindi byose bigira ingaruka ku buzima bw'urubyiruko.


Rev Ndayizeye (uwa kabiri uva Ibumoso) yabanzaga gusengera abaje ku kibuga bose

Uwantege Françoise uyobora Akagari ka Bitaba ari nako gafite ikipe yatwaye igikombe mu bagabo, yashimiye Ubuyobozi bwa Life In Jesus Christ bwateguye irushanwa ndetse anabasaba kuzategura andi, ati "Ndabashimira cyane ko mwatuzaniye ibyishimo, muzongere mutegure irushanwa, nanjye ntware ibikombe."

Gitifu Uwantege Françoise aterura igikombe

Ibyishimo biva mu Ijambo ry'Imana byahuye n'ibya ruhago







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND