RFL
Kigali

USA yakubise Iran biyihesha itike yerekeza muri 1/8 mu gikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2022 23:47
0


Ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze ikipe y'igihugu ya Iran, ihita ibona itike yo gukomeza muri 1/8 mu mikino y'igikombe cy'isi.



Mu mukino wabereye kuri Al Thumama stadium, Ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze ikipe y'igihugu ya Iran bari mu itsinda rimwe rya B, bihita biyigira ikipe ya 2 mu itsinda ndetse inabona itike ikomeza muri 1/8.

Muri uyu mukino watangiye gukinwa saa tatu z'ijoro kuri uyu wa kabiri, ikipe y'igihugu ya Iran niyo yatangiranye imbaraga nyinshi zishaka igitego naho ikipe y'igihugu ya USA yo icungira ku kwirukankana imipira ariko ku mpande zombi ntihagire ikivamo. 

Abakinnyi 11 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babanje mu kibuga : Turner; Dest, Carter-Vickers, Ream, Robinson; Adams, Musah, McKennie; Weah, Sargent na Pulisic.

Mu minota 4 ikipe y'igihugu ya Iran yari yakije umuriro imbere y'izamu rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko gutsinda igitego biranga. 

Abakinnyi ba Iran 11 babanje mu kibuga: Beiranvand; Mohammadi, Hosseini, Pouraliganji. Rezaeian; Hajsafi, Nourollahi, Ezatolahi, Gholizadeh; Azmoun na Taremi.

Umukino wakomeje kwihuta bigera aho n'ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibona amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 8 ku mupira wari uhinduwe na Pulisic ariko Josh Sargent yamurura umupira unyura hejuru y'izamu. 

Mu minota 20 amakipe yombi yabaye nk'ahagaritse kwatakana cyane ahubwo umukino utangira gukinirwa hagati.


Uburyo bw'igitego abakinnyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye bahusha

Mu minota 25 ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yari iyoboye umukino ikinira imbere y'izamu rya Iran ndetse ikanabona koroneri ariko ntihagire igitego kivamo. 

Ku munota wa 27 Timothy Weah yashoboraga gutsinda igitego ku mupira mwiza yari ahawe na ba myugariro ba Iran ariko atera agashoti k'akana akoresheje umutwe ntihagira ikivamo. 

Timothy Weah wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munota wa 32 yongeye kurekura ishoti riremereye ariko rinyura impande y'izamu gato. 

Ku munota wa 38 Weston McKennie yahinduye umupira imbere y'izamu uragenda ujya ku mutwe wa Sergio Destin ahita awuhereza Christian Pulisic aterekamo igitego cya 1 cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiba icya 22 atsindiye igihugu cye.

Igitego Pulisic yatsinze 

Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yakomeje kwataka ndetse no ku munota wa 7 w'inyongera, Timothy Weah atsinda igitego umusifuzi aracyanga bitewe nuko yari yaraririye. Igice cya mbere cyarangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariyo iyoboye n'igitego 1.


Weah warase ibitego byinshi mu gice cya mbere

Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomereza aho yari igejeje mu gice cya mbere ikomeza kwataka cyane. Ku munota wa 50, Iran nayo yagerageje amahirwe yo gutsinda igitego ariko umukinnyi wabo witwa Mehdi Taremi ashyira ku mutwe unyura hejuru y'izamu gato. 

Iran yakomeje kugerageza amahirwe ishaka igitego ku munota wa 63 umukinnyi wayo witwa Saman Ghoddos yongera guhusha uburyo bwari kuvamo igitego, atera umupira hanze y'izamu.

Mu minota ya nyuma, Iran yagerageje uburyo bwo kwishyura ndetse ikanabona uburyo bwiza bwo gutsinda ariko ntibyayihira, igitego kirabura burundu.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyoboye n'igitego 1 bihita biyigira iya 2 mu itsinda n'amanota 5 biyifasha gukomeza muri 1/8 cy'irangiza mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kiri kubera muri Qatar.


Uko amakipe arangije ahagaze mu itsinda B

U Bwongereza bufite amanota 7

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amanota 5

Iran ifite amanota 3

Wales ifite inota 1


Pulisic watsinze igitego ariko bikamuviramo n'imvune









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND