RFL
Kigali

Senegal yakatishije itike yihuse ya 1/8 mu gikombe cy'isi itsinda Ecuador

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2022 19:28
0


Ikipe y'igihugu ya Senegal yakatishije tike ya 1/8 mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2022 itsinda Ecuador.



Mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka ikipe y'igihugu ya Senegal yatsinze ikipe y'igihugu ya Ecuador ihita ikatisha itike ya 1/8, uyu mukino watangiye gukinwa saa kumi n'imwe ubera kuri Khalifa international stadium.

Abakinnyi 11 ba Senegal babanje mu kibuga: Mendy, Sabaly, Koulibaly, Jakobs, Diallo, Ciss, P. Gueye, Ndiaye, I. Gueye, Sarr, Dia

Umukino watangijwe n'ikipe y'igihugu ya Ecuador gusa nta gihe kinini yawumaranye kuko wahise wifatirwa na Senegal yatangiye umukino ikintu ifite mu mutwe ari ugutsinda gusa. 

Ku munota wa 2 gusa Senegal yari yamaze kubona uburyo bw'igitego ku mupira wari uhinduwe Pape Gueye ariko Idrissa Gana Gueye ananirwa gushyira umupira mu izamu awutera impande y'izamu gato. 

Ecuador nayo yaje kugerageza gutsinda ndetse no ku munota wa 9 babona kufura ariko Valencia ayitera nabi ntihagira ikivamo.

Abakinnyi ba  Ecuador 11 babanje mu kibuga: Galindez, Preciado, Torres, Hincapie, Estupinan, Franco, Caicedo, Plata, Estrada, Valencia

Abahungu ba Aliou Cisse bakomeje kwataka ariko bakomeza no gupfusha amahirwe ubusa kuko ku munota wa 8 Boulaye Dia yashoboraga guhagurutsa abafana ba Senegal atsinda igitego ariko atera umupira hanze asigaye wenyine imbere y'izamu.

Senegal yagumye gukambika imbere y'izamu rya Ecuador ndetse inagerageza uburyo bwavamo igitego nk'aho ku munota wa 23 Ismail Sarr yaragerageje uburyo bwiza ariko umupira unyura impande y'izamu.


Bimwe mu bitego Senegal yarase mu minota ya mbere y'umukino

Ikipe y'igihugu ya Senegal yakomeje gukina nk'idashaka gutsinda, ihusha uburyo bw'igitego burimo ubwahushijwe na Pathe Ciss ku munota wa 37 akoresheje umutwe ariko umupira unyura hejuru y'izamu. 

Ku munota wa 42 Senegal yabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Hincapie atega Isimaila Sarr wari ugiye gutsinda igitego, ku munota wa 44 n'ubundi Isimaila Sarr yahise ayinjiza kiba igitego cya 1 cya Senegal. Igice cya mbere cyarangiye ikipe y'igihugu ya Senegal ariyo iyoboye n'igitego 1.


Umukinnyi watsinze igitego cya 1 cya Senegal

Igice cya kabiri cyatangiranye no kwataka ku ruhande rwa Ecuador ishaka igitego cyo kwishyura kuko kugera ku munota wa 50 yari imaze kugera imbere y'izamu rya Senegal imaze no kubona kufura zavamo igitego ariko kirabura. 

Abakinnyi ba Senegal bakomeje gukinira inyuma bigaha amahirwe aba Ecuador kwataka cyane ariko gutsinda bikanga. Mu minota 60 Senegal yongeye gusubira mu buryo bwayo bwo gukina yataka ndetse batangira no kuyikoreraho amakosa menshi hagati mu kibuga. 

Ku munota wa 68 Gonzalo Plata wa Ecuador yateye koroneri, umupira uragenda ujya ku mutwe wa Felix Torres wahise atanga umupira mwiza kuri Moises Caicedo, ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya Ecuador. 


Ecuador ikimara kwishyura

Nyuma y'iminota ibiri gusa Senegal yishyuwe, yahise yirukankana umupira igera imbere y'izamu rya Ecuador maze Inner Valencia yihera umupira Kalidou Koulibaly ahita atsinda igitego cya 2.

Mu minota ya nyuma Senegal yatatswe cyane ariko yitwara neza ntiyatsindwa igitego. Umukino warangiye Senegal iyoboye umukino n'ibitego 2 kuri 1 cya Ecuador bituma ihita ikatisha itike yihuse kuko ari iya 2 mu itsinda n'amanota 6.

Uko amakipe arangije ahagaze mu itsinda A

U Buhorandi bufite amanota 7

Senegal ifite amanota 6

Ecuador ifite amanota 4

Qatar ifite 0








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND