RFL
Kigali

Kenya: Barasaba Leta gukuraho umusoro utuma udukingirizo duhenda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/11/2022 15:28
0


Imiryango itegamiye kuri Leta mu gihugu cya Kenya, yasabye ko hakurwaho umusoro watumye udukingirizo duhenda ndetse tukaba tutakiboneka ku buntu.



Imiryango itagamiye kuri Leta, ikorera mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko imisoro yakwa abinjiza mu gihugu udukingirizo, Leta ikwiye kuyikuraho kugira ngo abaturage bongere guhabwa udukingirizo ku buntu.

Iyo miryango yagaragaje ko abinjizaga udukingirizo mu gihugu, bagabanutse kubera ko umusoro wiyongereye bigatuma udukingirizo duhenda aho ducururizwa ku buryo agapaki karimo udukingirizo dutatu kagura idorari rimwe ry'Amerika. Iki giciro abaturage benshi ntibabasha kukigondera bigatuma bakora imibonanano mpuzabitsina idakingiye.

Muri iki gihe muri Kenya ntabwo udukingirizo tugitangwa buntu nk'uko byakorwaga mbere kuko mu bitaro byo muri icyo gihugu baradutangaga udukeneye wese akaduhabwa nta kiguzi atanze.

Abaharanira inyungu za rubanda basaba Guverinoma y'Igihugu cya Kenya, gukuriraho umusoro abantu binjiza udukingirizo muri icyo gihugu kuko bidakozwe abandura virusi itera Sida bashobora kwiyongera cyane.

Mu gihugu cya Kenya bakenera udukingirizo miriyoni 455, Leta ikaba igura miriyoni 150 z'udukingirizo twonyine.

Buri mwaka mu gihugu cya Kenya abantu 34,000 bandura virus itera Sida, mu mwaka wa 2020 imibare y'abakora imibonanano mpuzabitsina yakomeje kwiyongera. Kubura udukingirizo dutangirwa ubuntu, bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa byo kurwanya Sida.


Inkomoko: All africa.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND