RFL
Kigali

Nyamasheke: Ingurube yariye umwana kugeza imwishe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:29/11/2022 11:17
0


Mu murenge wa Kanjongo wo mu Karere ka Nyamasheke ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda haturutse inkuru ibabaje, aho umwana w'imyaka itatu n'igice yariwe n'ingurube yo mu rugo kugeza imuhitanye.



Iby'iyi nkuru y'incamugongo byabereye mu Mudugudu wa Maseka ho mu Kagari ka Kibogora ku mugoroba wa tariki 28 Ugushyingo 2022, ahashyira i Saa 20:45.

Mu masaha y'umugoroba wahise, nibwo ingurube yasenye uruzitiro rw'ikiraro isanzwe ibamo, yinjira mu nzu, irya umwana w'umukobwa wari wenyine ubwo ababyeyi be bari bagiye mu kazi ndetse n'umukozi yamuryamishije ajya hanze y'urugo.

Amakuru aravuga ko ingurube yariye uwo mwana ibice byose by'umutwe ndetse n'ukuboko kw'iburyo, ababyeyi be bataha basanga yitabye Imana.

Nyuma y'aho, umubiri wasigaye w'umwana wariwe n'ingurube, wajyanwe gusuzumirwa mu bitaro bya Kibogora.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND