RFL
Kigali

Dr. Sabin Nsanzimana wayoboraga CHUB yagizwe Minisitiri w'Ubuzima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2022 19:16
0


Dr. Sabin Nsanzimana wayoboraga CHUB, yagizwe Minisitiri w'Ubuzima nk'uko byatangajwe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ku mugoroba w'uyu wa Mbere.



Iri tangazo rigaragaza ko mu buyobozi bwa Minisiteri y'Ubuzima habayemo impinduka zikomeye dore ko hashyizweho abayobozi batatu ari bo Dr. Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w'Ubuzima; Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima; na Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).

Dr. Sabin asimbuye Dr Ngamije Daniel ku mwanya wa Minisitiri w'Ubuzima wari umaze imyaka 2 n'amezi 9 kuri uyu mwanya. Dr. Ngamije nawe yari yasimbuye Dr. Diane Gashumba kuri ubu usigaye ari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bwa Suwede.

Dr. Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w'Ubuzima, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kuva tariki 04 Gashyantare 2022. Yahawe kuyobora CHUB nyuma yo guhagarikwa kuwa 07 Ukuboza 2021 ku mwanya w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC. Icyo gihe ariko ntihatangajwe impamvu zatumye ahagarikwa.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi. Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.


Dr. Sabin yagizwe Minisitiri w'Ubuzima


Dr. Sabin yagizwe Minisitiri w'ubuzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND