Inzu y’imideli y’umunyarwanda Niyonzima Amza ya Masa Mara Africa, yakoze ibirori by’imideli byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Mu nzu imaze kwamamara mu kwakira ibirori n’ibitaramo bitandukanye
ya L’Espace, niho habereye ibirori "Mugongo Waheste Intore Fashion & Art Exhibition".
Ibi birori byaserutsemo abanyamideli batandukanye barimo nka
Justin Shema uheruka na we kumurika Umushanana, n’abandi banyuranye.
Iyi nzu y’imideli yibanda ku myambaro ikoze mu gitenge, yakoze ibirori byishimiwe aho byari ibyishimo ku bari baje kwiheraje ijisho.
Muri abo harimo n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu
muziki nka Mani Martin na Igor Mabano.
Hari kandi na Rosine Bazongere uri mu bakinnyi ba filimi nyarwanda
bahagaze neza.
Masa Mara Africa iri mu nzu zimaze kubaka izina ku isi, ni iy’umunyarwanda.
Ibikorwa byayo byagiye byishimirwa mu birori by’imideli
mpuzamahanga nka Barbadous Fashion, Portugal Fashion, Milan Fashion na London
Fashion.
Niyonzima washinze Masa Mara iheruka no gukora umukandara
uzifashishwa mu mikino ya Boxing, ni umunyarwanda wanavukiye mu Rwanda ariko kuri ubu utuye
muri Africe y'Epfo.
Umunezero wari wose ku bahuriye muri ibi birori
TANGA IGITECYEREZO