RFL
Kigali

Selecta Danny uryohewe na 2022 yegukanye Miliyoni 18FRW hasozwa 'Mutzig AMABEATS DJ Competition'

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/11/2022 18:21
0


Selecta Danny umaze kumenywa na benshi mu mwuga wo kuvanga imiziki yaraye yegukanye igihembo nyamukuru cya Miliyoni 18FRW mu irushanwa 'Mutzig AMABEATS DJ Competition' akomeza kuryoherwa n'umwaka wa 2022 wubereye uw'intsinzi.



Mu ijoro ryakeye, mu kabyiniro ka Mundi Center gaherereye Rwandex mu Mujyi wa Kigali, niho hasorejwe irushanwa rya 'Mutzig AMABEATS' ryegukanywe na Selecta Danny agakurikirwa na DJ Khizzbeats ndetse na DJ Rugamba.

Iri rushanwa ryateguwe n'uruganda rwa BRALIRWA ryari rimaze amezi ane, aho abaryitabiriye basaga 80 bahatanye mu byiciro bitatu, uhereye mu mpera za Nyakanga 2022 kugeza mu ijoro ryakeye ryo kuwa 26 Ugushyingo.

Aba-DJ bahatanye kuri 'Final' ni abarenze ibyiciro bitatu byabanje byo gutoranya 'Mix' nziza, gutorwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse mu cyiciro kibanziririza icya nyuma, aho bahataniye na bagenzi babo mu ntara.

Ababyinnyi gakondo basusurukije abataramyi muri Mundi Center

Abavangamikizi baraye bahataniye imbere y'abakunzi ba Mutzig bari bitabiriye ari benshi ni; DJ Rugamba, DJ Khizzbeats, DJ FTrucker, DJ Buster ndetse na Selecta Danny ari na we wegukanye igihembo nyamukuru.

Ibirori nyir'izina byatangiye i Saa 18:00, MC Platy na MC Kevo baha ikaze abari baje kuryoherwa n'ibirori, hacuranga abarimo Dj Ira, ari nako ababyinnyi b'injyana zitandukanye bashyushyaga abafana.

MC DJ Platy na MC Kevo batangiranye na AMABEATS bari bahari kuri Final

Ahashyira i Saa 20:00, MC Keza na Arthur Nkusi bahariwe indangururamajwi, bayobora Ibirori bahereye ku kwerekana abavangamiziki bageze kuri Final umwe kuri umwe, mbere y'irushanwa nyir'izina.

Aba-DJ bahatanye mu kuvanga umuziki mu buryo butatu, bahereye kuri Mash Up Challenge, aho amajwi y'indirimbo runaka ahuzwa n'umuziki utari uwayo ariko bikaryohera abantu.

DJ Buster yiyerekanye muri Mash Up Challenge

Hakurikiyeho uburyo bwo gucurangisha ibikoresho byinshi buzwi nka Scratch, nyuma haherukaha uburyo bwa Free Style, aho umuvangamuziki yacurangaga  indirimbo yihitemo.

Nyuma yo guca ku rubyiniro inshuro eshatu kuri buri umwe, itsinda ry'abakemurampaka rigizwe na DJ Bisoso, MC Anita Pendo na DJ Shariff ryahawe umwanya ngo ritange amanota hakurikijwe uko buri umwe yitwaye.

Akanama nkemurampaka kemeje ko Selecta Danny yahize ahandi, ahita ashyikirizwa igihembo nyamukuru cya Sheki ya Miliyoni 18FRW, aho yanagizwe 'Brand Ambassador' w'ikinyobwa cya Mutzig mu gihe cy'umwaka wose.

Selecta Danny wacuranze n'ubuhanga akemeza Bose yahembwe nta gushidikanya

Ku mwanya wa kabiri hahembwe DJ Khizzbeats wahawe Miliyoni 12FRW naho ku mwanya wa gatatu hahembwa DJ Rugamba, ari na we mukobwa rukumbi wabashije kugera mu byiciro bibiri bya nyuma.

Ibirori ny'irizina bya 'Grand Final' ya 'Mutzig AMABEATS DJ Competition' byashyizweho akadomo ahashyira i Saa Cyenda z'ijoro, Selecta Danny n'abafana be bataha bivuga imyato.

Iri rushanwa ni irya kabiri ryo kuvanga imiziki ryegukanwe na Selecta Danny muri uyu mwaka wa 2022, kuko muri Kanama nabwo yahigitse abandi muri 'DJ Battle Competition' akabihemberwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 25FRW.

Iri rushanwa 'Mutzig AMABEATS' ryasojwe ku nshuro ya mbere, ryateguwe muri gahunda ya BRALIRWA 'Never Stop Starting' igamije guteza imbere urubyiruko rw'abanyempano, ryahereye ku biyumvamo impano yo kuvanga umuziki mu Rwanda hose.


Keza n'umunyarwenya Arthur Nkusi nibo bayoboye umuhango wo guhemba abahize abandi

DJ Ftrucker yacuranze


Abakunzi ba MUTZIG bari banshi kandi bizihiwe

DJ Rugamba wabaye uwa Gatatu yahembwe Miliyoni 2,5FRW

DJ Khizzbeats wabaye uwa kabiri yahembwe Miliyoni 12FRW n'ibyuma by'umuziki
Abaryohewe na Mutzig bari benshi



AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND