RFL
Kigali

Igikombe cy'isi: Marooc yatsibuye u Bubiligi bwa Hazard na Courtois, iyobora itsinda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/11/2022 17:44
0


Ikipe y'igihugu y'u Bubiligi yabaye ngufi imbere y'intare za Marooc (Atlas Lions), ziyitsinda ibitego bibiri ku busa (2-0), ndetse zihita zifata umwanya wa mbere mu makipe ahatanye mu itsinda rya F mu gikombe cy'isi cya 2022.



Mu mukino watangiye i Saa Cyenda ku isaha y'i Kigali, ikipe y' u Bubiligi irimo amazina akomeye nka Eden Hazard na Kevin De Bruyne yatangiye isatira ariko kureba mu izamu biba ingume kuri rutahizamu Michy Batshuayi.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, icyakora Hakim Ziyech wa Marooc yari yateye mu nshundura, ikoranabuhanga rya VAR rihakana igitego hemezwa ko habayeho kurarira.

Marooc yatangiye igice cya kabiri ishaka gutsinda kugira ngo ibashe kubona amanota atatu ya mbere, iherako isatirana imbaraga, mu gihe ikipe y' u Bubiligi yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi.

Ku munota wa 73' Marooc yabonye igitego cya mbere, gitsinzwe na Abdelhamid Sabiri wateye 'Coup Franc' ku ruhande rw'ibumoso, umupira ugasanga umunyeza Thibout Courtois w' u Bubiligi ahagaze nabi, ukaruhukira mu rushundura.

Courtois wari mu izamu ry' u Bubiligi yahindukijwe kabiri

Ku munota wa 2 w'inyongera (90+2'), Marooc yabonye igitego cya kabiri, nyuma y'aho Hakim Ziyech yungukoye ku burangare bw'abugarizi b' u Bubiligi, agatanga umupira mwiza kuri rutahizamu Zakaria Aboukhlal, na we utazuyeje agahita atsinda.

Muri iri tsinda F, Marooc ifite amanota 4 ku mwanya wa mbere nyuma y'imikino 2 mu gihe U Bubiligi bufite amanota 3 naho Canada na Croatia banganya inota1 mbere yo guhura mu mukino wa kabiri.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND