RFL
Kigali

Gukorera Imana ubabaza abayo ntacyo bimaze: Bahagaze he ku kuba Meddy yajya muri Gospel yonyine?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/11/2022 21:00
0


Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, bamwe mu bamukurikira batewe impungenge n’umwanzuro we uhabwa amahirwe kwiyegurira umuziki wa Gospel.



Iminsi ibaye 433 umuhanzi Meddy nta ndirimbo nshya ashyira hanze kuko iyo aheruka ari iyitwa ‘Queen of Sheba’.

Byaje bite ibyo kuvugwa ko Meddy agiye kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana?

Kuva kuwa 20 Nzeri 2022 ubwo yashyiraga hanze indirimbo aheruka na mbere yaho gato hatangiye gukwirakwira amakuru y'uko uyu muhanzi agiye gutangira gukora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Amahirwe yo guhindura uburyo bw’imikorere y’umuziki we akava muri Secular akiyegurira burundu Gospel yabibangikanyaga, yagiye arushaho kwiyongera bitewe n’ubutumwa yakomezaga gusangiza abamukurikira.

Muri icyo gihe imbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo zirimo na Youtube zahinduriwe inyito yo kuba umuhanzi biba umuhanzi w’indirimbo za ‘Gospel Singer’ zifatwa nk'izo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’amezi ari mu rugero rwayo yari asanzwe ashyirira hanze indirimbo hari kuwa 03 Gicurasi 2022 aho binyuze ku rubuga runyuzwaho amakuru ye yihariye n’abafana be, ruzwi nka Inkoramutima, hatangajwe ko bisaba ko yuzuza miliyoni 1 y’abamukurikira kuri Youtube agashyira hanze indirimbo.

Icyo gihe uyu muhanzi yari afite ibihumbi bisaga magana cyenda by'abamukurira [Subscribers] kuri uru rubuga. Abantu bakunda umuziki we yaba mu Rwanda no hanze yarwo batangiye gushyiramo akabaraga.

Muri Gicurasi 2022 hatangajwe izina ry’indirimbo izajya hanze mu gihe Miliyoni 1 [Subscribers] kuri Youtube izaba yuzuye. 

Hatangajwe ko iyo ndirimbo izaba yitwa ‘Blessed’. Ibi bikaba byaragiye bihabwa amahirwe ko ariyo Meddy azagaragarizamo ishusho y’umwana w’umukobwa witwa Myla Ngabo,  yabyaranye na Mimi.

Iminsi ni ko yakomeza kugenda yicuma. Kuwa 29 Kanama 2022, Miliyoni 1 y’abamukurikira yaje kuyuzuza, gusa bihurirana n’ibihe bikomeye yarimo byo kubura umubyeyi [Nyina], Cyabukombe Alphonsine witabye Imana kuwa 14 Kanama 2022.

Birumvikana ko bitari bigikunze gushyira hanze indirimbo kuri uyu mugabo wakundaga by'akaraboneka "Mama we" wamutoje byose.

Kuri ubu hangewe umuriri wo kwamamaza indirimbo ‘Blessed’ byemezwa na bamwe ko ariyo izamwinjiza mu buryo bushya bw’imikorerwe y’umuziki we.

Amahirwe menshi akaba ari uko iyi ndirimbo izajya hanze mu bihe bya Noheli.

Babivugaho iki ku kuba yareka Secular akiyegurira Gospel?

InyaRwanda.com yaganirije kandi inagerageza kwegeranya bimwe mu bitekerezo kuri iyi ngingo y'ibikomeje kuvugwa umunsi ku wundi.

Umunyamakuru wa Isango Star, Khamis Sango yagize icyo atangaza nk’inararibonye mu myidagaduro n’umuziki muri rusange ati: ”Umwuga wo kuririmba uwinjiramo uri ku giti cyawe kuko uba wiyumvamo iyo mpano.”
Agaragaza ko ariko iyo umaze gutangira gukora ibihangano uba uw’abandi, ati: ”Ibi ariko bitangira guhinduka iyo utangiye kubaka ibigwi bivuze ko uhita uba uw’abandi bisanga babijemo bakanagukunda.”

Akomoza ku buryo iyo umuhanzi atinze gushyira hanze indirimbo bifatwa, ati: ”Urugero iyo umuhanzi atinze gushyira hanze indirimbo atangira kubazwa impamvu.

Agaruka kuri Meddy yagize ati: ”Twamukunze mu nzira zose zishoboka zinaguhamiriza ko abantu, abanyarwanda batababazwa n'uwo mwanzuro. Hari abantu bakunze Meddy kubera ubutumwa bw’urukundo yatangaga urumva bazababazwa no kuba bakibubona.”  

Avuga ariko ko ibi bitazateza ikibazo gihambaye kuko n'ubundi Meddy yari asanzwe ari mu murongo nk'uwo n'ubundi yaba agiyemo ati:”Nubundi yari asanzwe ubutumwa bwiza abutanga.”

Khamis Sango yavuze ko burya iyo umuntu amaze gushaka, hari ibintu byinshi aba agomba guhindura cyane kugira ngo atabangamira uwo bashakanye kuko baba bagomba kuzuzanya atari uguhangana.

Gusa na none asanga nta mpungenge abona mu byo Meddy agiye gukora kuko ari kunoza ibyo yakoraga.

Asobanura ko nubwo Gospel ifatwa nk’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gusa, atari byo ahubwo ari ugukora ibintu bifite ubutumwa bunoze butari ukwishimisha birenze.

Undi nawe utifuje ko izina rye rijya hanze yagize ati: ”Kuba yafata icyo cyemezo nubwo kugeza nubu ntabyo yavuze, ntacyo bintwaye kuko n'ubundi ibintu bye byose abikorana ubuhanga.”
Agaragaza ko ku ruhande rwe,  yakomeza kumushyigikira kuko yizerera mu byo akora kandi azi ko hari benshi bameze nkawe.

Ati:”Njye rero mwizereramo ubwo nawo awuhisemo twaba twizeye ko agiye kuwukora neza kandi hari izindi mpinduka yaba agiye kuzana mu muziki nyarwanda.”

Asoza agira ati:”Abiteguye kwakira umwanzuro Meddy yafata uwo ariwo wose mu mikorerwe y’umuziki ni benshi cyane, afite abamukunda baba biteguye kumushyigikira muri byose.”

Umuhanzi, Regno Marz ukizamuka uri no mu bafatire ikitegererezo kuri uyu muhanzi, we abibona mu yindi shusho, ati: ”Ntabwo nabyakira neza ku giti cyanjye wenda we yaba yumva ko bimunyuze ariko twaba duhombye.”

Asobanura iby’igihombo umuziki nyarwanda waba ugize ati:”Niba uyu munsi ariwe muhanzi uri ku gasongero ashobora guhatanira ibihembo bikomeye birimo na AFRIMA byazafata igihe kitari gito kongera kwisuganya ku muziki.”

Undi na we utifuje ko izina rye rijya hanze yagize ati: ”Umuziki we n’ubundi ntusanzwe kuba yavuga ko ari byo agiye gukora ntibinyuranye n'uko asanzwe akora.”

Avuga ko kuri we asanga nta kinyuranyo kuko n'ubundi indirimbo zakunzwe za Meddy ari Gospel. Ati:”Nsanga uko abantu batekereza umuziki Meddy yaba agiye gukora atari ko biri ntabwo azajya kure y'ibyo akora ahubwo agiye kubinonosora.”

Agaragaza zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe ko n'ubundi ari Gospel kuri we ati:”Nubwo wenda yakoze indirimbo nka ‘All Night’ ariko ntiyakunzwe nka Slowly, My Vow, Holy Spirit n'izindi ziri Gospel.”

Asanga kandi ntacyahinduka ku bamukunda ati:” Ikibazo cyuko abantu bamureka nta gihari kuko n’ubundi abamukunda bamukundira uko ari kandi bizakomeza ndetse nzi ko ahubwo ubu ari bwo umuziki wa Meddy ugiye gutigisa isi.”

Uretse kandi abaganiye na inyaRwanda.com, hari n’abandi bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi.

Bamwe bagaragaza ko bashyigikiye ibyo kuba yajya mu muziki wa "Total Gospel" akareka burundu Secular.

Uwitwa Akikii Moreen yagize ati:”Icyaba cyose turagukunda komeza watse umuriro.” Asa n'uvuga ko mu bihe byose azaba ari inyuma y’uyu muhanzi mu muziki we no mu bindi.

Rada Boy Rwanda ati:”Gukorera Imana ubabaza abayo ntacyo bimaze.” Uyu we yagaragaje ko rwose atanyuzwe habe na gato no kuba uyu muhanzi atakomeza kugendera mu mujyo yahozemo.

Dushimiye Khamis Sango umunyamakuru wa Radio na TV 10 n’abandi bose bagize uruhare mu itegurwa ry’iyi nkuru.Meddy ari mu bahanzi bahagaze neza kandi bacisha macyeMeddy n'umugore we Mimi bafitanye umwana umweKhamis Sango uri mu batanze ibitekerezo akanasobanura icyo Gospel nyayo ari cyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND