Imyaka 50 ifatwa nk’imyaka y’abantu bari kwinjira mu zabukuru. Iyo umuntu ageze muri iyi myaka atangira kugaragaza ibimenyetso by’izabukuru birimo iminkanyari n’ibindi. Hari ibyo ukwiriye guhagarika gukora igihe ugeze muri iyi myaka.
Abantu bageze mu myaka 50 bafatwa nk’abashaje kandi
ntabwo ari ukwibeshya. Ni ngombwa ko rero ugira ibintu umenya ndetse
ukabyitondera mu gihe ugeze muri iyi myaka.
1.Ugomba
kwirinda kwinaniza no guhangayika
Irinde imihangayiko cyane. Igihe cy’izabukuru ni igihe
cyo kwitaho cyane kandi kigafatwa uko gikwiriye gufatwa. Iyo ugeze
mu zabukuru ugatangira guhangayika,
ukurizamo indwara y’umutima n’izindi ndwara zitandukanye.
2.Gabanya
kurara wicaye
Uko ugenda ukura ni ko ugenda ukenera umwanya munini wo
kuryama ndetse no kuruhuka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bageze
mu zabukuru bagira umunaniro cyane bityo kumara amasaha menshi wicaye mu ijoro,
byongera umunaniro.
3.Ujye wirinda
amafunguro adakungahaye ku ntungamubiri
Abantu bageze mu zabukuru baba basabwa kwirinda
amafunguro adakungahaye ku ntungamubiri. Kurya indyo yuzuye ifasha umuntu ugeze
mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima bwiza. Aha ugirwa inama yo gufata imbuto n’imboga
cyane.
4.Ujye ukora
imyitozo ngororamubiri
Umuntu ugeze mu zabukuru, aba asabwa gukora imyitozo
ngororamubiri kuko ifasha mu rwego rwo gukomera.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO