RFL
Kigali

Kanye West yanenze abasitari bagenzi be abashinja kutubaha Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2022 8:04
1


Umuraperi Kanye West yanenze abasitari bagenzi be abashinja kutubaha Imana ndetse anavuga ko abenshi muri bo bafite ababakoresha bakababuza uburenganzira bwabo burimo no gusenga hamwe no kudashyigikira ibibi.



Kanye West Ye ukomeje kunyura mu bihe bitoroshye kuva yahomba amafaranga menshi yanatumye ava ku mwanya wa mbere nk'umuhanzi ukize ku Isi kurusha abandi, kuri ubu yongeye kugaruka mu itangazamakuru anenga abasitari bagenzi be avuga ko batubaha Imana bitewe n'ibikorwa byabo.

Mu kiganiro Kanye West yagiranye n'ikinyamakuru X17 Online, cyagarukaga ku cyo uyu muraperi atekereza ku mafoto uruganda rwa Balenciaga ruherutse gusohora rukanengwa na benshi. Kanye West yagize ati: ''Ntabwo byari bikwiriye ko Balenciaga ikora ibintu nka biriya kandi ikabikoreshamo abana. Simbanenze kuko tutagikorana ahubwo ni uko ibyo bakoze ari amafuti''.

Kanye West yakomeje agira ati: "Ni kuki nta basitari mbona bari kuyirwanya nk'uko njyewe barwanije? Abasitari ntabwo bubaha Imana kuko bayubaha ntabwo barebera biriya Balenciaga yakoze ngo bayihorere. Kuko bubaha Imana ntibashyigikira ibikorwa bya Balenciaga''. 

Kanye West yavuze ko abasitarui baceceke kubyo Balenciaga yakoze kubera ko batubaha Imana

Abajijwe impamvu abasitari ntacyo babivugaho, Ye yasubije ati: "Ubundi abasitari bahari hano bafite abantu babakoresha, bababuza gukora ibikwiriye ndetse banabambuye uburenganzira bwabo.

Ababategeka ntibabemerera kugira icyo bavuga ku bibi bibera mu nzu zikomeye. Abo babayobora nabo ntibubaha Imana, niyo mpamvu bose bacecetse, ariko njyewe nitandukanije nabo ngiza icyo mvuga mwabonye ibyambayeho".

Ye avuga ko abasitari bafite abandu bantu babakoresha ndetse ananenga Balenciaga

Ibi Kanye West abitangaje hashize iminsi micye uruganda rwa Balenciaga yahoze akorana narwo rusohoye amafoto yerekana abana bambaye imyenda izwiho gukoresha mu mibonano mpuzabitsina inakoreshwa muri filime z'urukozasoni. Ibi byatumye benshi bayinenga, gusa abasitari bayamamariza baryumaho ari nacyo cyatumye Ye abagaya akanabashinja kutubaha Imana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Khaled 1 year ago
    Ubwose nkamwe mubamwanditse iyi nkuru ntutuzanire amafoto yabobana bambaye iyo mwenda Uba ukoze iki uwa teguye iyi nkuru uri fo





Inyarwanda BACKGROUND